Kigali

Rayon Sports yakomereje kuri Musanze FC, ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/11/2024 17:25
0


Rayon Sports yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa kabiri naho AS Kigali itsindwa na Marine FC mu mikino yo ku munsi wa 9 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu taliki 6 Ugushyingo 2024. Umukino wari utegerejwe n'abenshi ni uwo ikipe ya Musanze FC yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane.

Uyu mukino watangiye Rayon Sports iri hejuru dore ko ku munota wa 5 gusa yari ibonye igitego hakabura gato kuri kufura nziza yari ivuye ku ikosa ryakorewe kuri Fall Gnagne, gusa itewe na Bugingo Hakim umupira uragenda unyura impande y'izamu gato cyane.

Musanze FC nayo nk'ikipe yari imbere y'abafana bayo nayo ntiyiburiraga nk'aho Solomon Adeyinka yahawe umupira mwiza na Ntijyinama Patrick ahagaze wenyine mu rubuga rw'amahina ariko arekuye ishoti Khadime Ndiaye arikuramo.

Rayon Sports niyo yakomeje kwiharira umukino, akaba ariyo irema uburyo bwinshi imbere y'izamu, gusa ba rutahizamu bayo barimo Aziz Bassane na Fall Ngagne kubyaza umusaruro amahirwe babonaga bikaba ari byo biba ikibazo bijyanye nuko wabonaga bagowe n'ikibuga cyo ku Bworoherane.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akomeje kunganya 0-0. Mu gice cya kabiri Robertinho utoza Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane hajyamo Charles Bbaale.

Bidatinze ku munota wa 51 uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koroneri yaritewe na Muhire Kevin.

Rutahizamu wa Murera, Fall Ngagne yagiye abona uburyo bw'imbere y'izamu bishoboka ko yari kuyabyaza umusaruro igitego cya kabiri kikaboneka ariko akomeza kuburata.

Musanze FC yakoze impinduka mu kibuga aho abakinnyi nka Bizimana Valentin, Adeshora Johnson na Komfor Bertrand basimbuwe na Kamanzi Ashlaf, Tuyisenge Pacifique na Salim Abdallah ngo ishake uko yakwishyura.

Ku munota wa 77 iyi kipe yo mu karere ka Musanze yari ibonye igitego cyo kwishyura ku ishoti ryari rirekuwe na Salomon Adeyinka maze Khadime Ndiaye aratabara umupira usanga Pacifique nawe arekuye ishoti uyu munyezamu ukomoka muri Senegal yongera gutabara.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota 3 ku intsinzi y'igitego 1-0.

Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 17 aho irushwa na Gorilla FC iri ku mwanya wa mbere inota 1 nyuma y'uko iteye mpaga APR FC ikegukana amanota 3.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Marine FC ibitego 2-1, Muhazi United itsinda Amagaju FC ibitego 3-0 naho Bugesera FC inganya na Gorilla FC 0-0.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ikina na Etincelles FC mu mukino w'ikirarane uzaba kuwa Gatandatu.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND