Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 06 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 55 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1844:
Bwa mbere mu gihugu cya Dominican Republic hemewe itegeko nshinga.
1918:
Mu gihugu cya Pologne hemejwe Repubulika ya kabiri.
1962:
Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo gufatira ibihano
igihugu cy’Afurika y’Epfo kubera ivangura rishingiye ku ruhu ryaharangwaga.
Hafashwe umwanzuro usaba
ibihugu byose bigize uyu muryango guhagarika ibikorwa byose bagira bishingiye
ku bya gisirikare n’ubukungu bakoranaga nacyo.
1963:
Mu gihugu cya Vietnam y’Amajyepfo habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ubwo uwari
Perezida w’iki gihugu Ngo Dinh Diem yicwaga agasimburwa na Gen. Duong Van Minh;
ibi byose byabaye ari mu ntambara ya Vietnam.
1985:
Itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko Perezida Ronald
Reagan yemeye itangwa ry’intwaro hagati y’igihugu cye na Iran mu buryo
bw’ibanga.
1999:
Abaturage ba Australia bemeje ko umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi
rw’Icyongereza (Head of the Commonwealth) ababera umukuru w’igihugu.
Aya matora yabaye binyujijwe muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bose.
2004:
Mu Bwongereza, gari ya moshi yakoreye impanuka hafi y’agace kitwa Ufton Nervet,
ihitana abantu 7 abandi bagera ku 150 barakomereka.
2005:
Inkubi y’umuyaga yiswe Evansville Tornado yibasiye agace ko mu Majyaruguru
ashyira Uburengerazuba muri Leta ya Kentucky ndetse no mu Majyepfo ashyira
Uburengerazuba muri Leta ya Indiana ihitana abagera kuri 25.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1984:
Ricky Romero, umukinnyi wa baseball ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1985:
Ettore Marchi, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2003:
Crash Holly, wari umusifuzi wabigize umwuga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
2007: Sayed Mustafa Kazemi, wari umunyapolitiki ukomoka muri Pakistan.
TANGA IGITECYEREZO