Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.
Tariki ya 5 Ugushyingo ni umunsi wa 310 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 56 ngo umwaka urangire.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Mutagatifu Elizabeth.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1138:
Ly Anh Tong yagizwe umwami wa Vietnam afite imyaka ibiri gusa, aho yicaye ku
ntebe imyaka 37.
1862:
Mu ntambara yashyamiranyije Abanyamerika (Secession War), Perezida Abraham
Lincoln yavanye George B. McClellan ku buyobozi bwa Union Army ku nshuro ya
kabiri yanabaye iya nyuma.
1862:
Mu ntambara yahuje abazungu n’abasangwabutaka ba Amerika muri Leta ya
Minnesota, abarwanyi 303 baturuka i Dakota bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu
ndetse n’icyo kwica abazungu, bacirwa igihano cyo kumanikwa. 38 baje kumanikwa
abandi bahanagurwaho icyaha.
1911:
Nyuma yo gutera Ubwami bwa Ottoman kuri tariki 29 Nzeli 1911, u Butaliyani
bwafashe Tripoli na Cyrenaica.
1916:
Habaye ubwicanyi bwa Everett ubwo i Washington habaga kurasana hagati y’abakozi
n’abapolisi biturutse ku kutumvikana kw’abanyapolitiki.
1937:
Adolf Hitler yateranyije inama rwihishwa atangaza umugambi we wo guha
ubwisanzure Abadage.
1970:
Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu butumwa
zatangaje ko ari bwo bwa mbere mu myaka itanu hapfuye abasirikare bake (24).
1995:
André Dallaire yagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Jean Chrétien aza
kubuzwa n’uko umugore we afunze umuryango.
1996:
Perezida wa Pakistan Farooq Ahmed Khan Leghari yanze Guverinoma yari
yashyizweho na Minisitiri w’Intebe Benazir Bhutto ndetse anasesa Inteko Ishinga
Amategeko ya Pakistan.
2006:
Saddam Hussein wahoze ayobora Irak na bagenzi be bayoboranaga mu myaka ya za
1990, Barzan Ibrahim al-Tikriti na Awad Hamed al-Bandar bakatiwe igihano cyo
kwicwa n’urukiko rwa al-Dujail kubera uruhare rwabo mu bwicanyi bw’ Aba’Shia 148 mu
mwaka w’1982.
2009:
Major w’Umunyamerika Nidal Malik Hasan yishe abantu 13 akomeretsa 30 ahitwa
Fort Hood muri Texas akaba ari bwo bwicanyi bukomeye mu mateka y’ibigo bya
gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1938:
Joe Dassin, umuririmbyi w’Umunyamerika waririmbaga mu Gifaransa.
1962:
Abédi Pelé, umunnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ghana.
1962:
Marcus J. Ranum, umuhanga mu bya mudasobwa wo muri USA.
1980:
Christoph Metzelder, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Budage.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2000:
Bibi Titi Mohammed, wari umunyapolitiki wo muri Tanzania.
2010:
Antonio Cárdenas Guillén, wari umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge muri Mexique.
TANGA IGITECYEREZO