Kigali

Ku munsi w'amatora Kamala Harris arahabwa amahirwe yo gutsinda Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2024 15:04
0


Mu gihe umunsi wo gutora Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wageze, amakusanyabitekerezo yerekana ushyigikiwe mu baturage, yagaragaje ko Kamala Harris ari imbere gato ya Donald Trump.



Harris yakomeje kuba imbere gato ya Trump mu mpuzandengo (cyangwa 'moyennes') z'amakusanyabitekerezo yo ku rwego rw'igihugu, kuva yakwinjira mu ihatana mu mpera ya Nyakanga uyu mwaka ndetse akomeje kuba imbere.

Imibare ya vuba aha cyane ibice byayo byegerejwe umubare w'imbumbe wa hafi cyane igaragaza ko Kamala Harris afite amanota 48%, mu gihe Donald Trump afite amanota 47%.

Ni imibare iheruka kuvugururwa mu ijoro ryo kuwa 04 Ugushyingo rishyira umunsi nyakuri w'amatora, nk'uko n'ibiitangazamakuru birimo ABC News na CNN byabitangaje.

Harris yarasimbutse mu mibare y'amakusanyabitekerezo mu byumweru bicye bibanza by'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ashyiramo ikinyuranyo cy'amanota hafi ane ku ijana kugera hafi mu mpera ya Kanama (8) uyu mwaka.

Muri rusange, amakusanyabitekerezo yagumye hamwe muri Nzeri (9) no mu ntangiriro y'Ukwakira (10), ariko imibare yayo yaregeranye nko mu byumweru bibiri bishize.

Nubwo amakusanyabitekerezo yo ku rwego rw'igihugu ari uburyo bw'ingirakamaro bwo gufasha mu kumenya ukuntu umukandida akunzwe mu gihugu hose, ntabwo ariyo yemeza neza ko uwo mukandida azatsinda ijana ku ijana ku geza hatangajwe ibyavuye mu matora.

Impamvu ni uko Amerika ikoresha uburyo bw'akanama k'intumwa zitora (electoral college), aho buri leta ihabwa amajwi runaka angana hafi n'umubare w'abaturage bayo, ayo majwi akaba ari yo azwi nka 'electoral colleges'. Intumwa 538 zitora ni zo zihatanirwa, bityo umukandida acyenera kugeza ku ntumwa 270 kugira ngo atsinde.

Amerika igizwe na leta 50. Ariko kuko nyinshi muri zo hafi buri gihe zitora ishyaka rimwe, mu by'ukuri hari leta nkeya aho abakandida bombi bashobora kugira amahirwe yo gutsindamo.

Izo ni zo Leta zivamo gutsinda cyangwa gutsindwa ndetse zizwi nka 'battleground states', cyangwa leta ziberamo urugamba, ugenekereje mu Kinyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND