Kigali

RPL: APR FC yahurije mu kibuga abanyamahanga 7 iguye miswi na Gorilla -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/11/2024 14:41
1


Umukino wahuzaga APR FC na Gorilla FC urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, umukino wibajijweho byinshi nyuma y'uko APR FC yahurije mu kibuga abanyamahanga 7 kandi hemewe 6.



Umukino wahuzaga APR FC na Gorilla FC urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Ni umukino waranzwe n'impaka nyinshi kuko mu gice cya Kabiri ikipe ya APR FC yigeze gukina iminota itatu iri gukinisha abanyamahana barindwi mu kibuga kandi hemewe gukinisha batandatu mu kibuga icyarimwe.

Nubwo benshi bari gushimangira ko APR ishobora kuzaterwa Mpaga, kunganya uyu mukino byongeye gushimangira ko itari ikipe yo kuzikanga muri uyu mwaka w'imikino kuko mu manota 9 imaze gukinira, imaze gukoreramo amanota 5 gusa.Umukino wa mbere yaguye miswi na Etincelles, uwa Kabiri itsinda Gasogi United naho uwa Gatatu igwa miswi na Gorilla FC.

Ikipe ya Gorilla FC yo kunganya uyu mukino byongeye gutanga ubutumwa ko  izagorana muri uyu mwaka w'imikino kuko imaze kuzuza amanota 15 mu mikino 8 imaze gukina.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

90+2' Rutobenesha Hesborn arekuye umupira imbere y'izamu rya APR Fc nuko ku bw'amahirwe make ya Gorilla umupira unyura ku ruhande gato.

90' Kufura ya APR mu rubuga rwayo nyuma y'ikosa Murhdah akoreye Ruboneka Jean Bosco ariko umupira abakinnyi bayo barawuhererekanya ntiwagira icyo umara. Iminota 90 irarangiye abasifuzi bongeraho iminota 5 y'inyongera.

88' Victor Murdah yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorilla nuko Pavelh Nzila arongera awukuramo. 

86' Kufura ya Gorilla yari itewe na Nduwimana Frank umupira abakinnyi ba APR bawushize muri koruneli  itagize icyo iyimarira.

85' Kufura ya Gorilla nyuma y'ikosa Thadeo Luanga yari akoreye Nduwimana Frank, umutoza w'ungirije wa Gorilla Siboman Abouba ahabwa ikarita y'umuhondo. 

83' Kwitonda Alan yari arekuye ishoti rikomeye mu izamu rya Gorilla 'uko umuzamu God ahita ahagoboka.

79' Niyigena Clement wa APR agonganye na Bobo Camara wa Gorilla, abaganga barahagoboka, Bobo Camara bamuhambiriza bande ku mutwe naho Niyigena Clement bamuvura ku kuguru kw'iburyo.

77' Impinduka ku ruhande rwa Gorilla havamo Mussa Saleh hinjiramo Uwimana Kevun, Mamadou Sy ahise arekura ishoti ariko umuzamu wa Gorilla umupira arawumira.

75' Mamadou Sy yari asigaranye n'umuzamu wa Gorilla FC Muhawenayo God nuko umupira Irakoze Darcy arahagoboka awukuramo. 

73' Thadeo Luanga yari arekuye umupira ashakisha Byiringiro Gilbert nuko umusifuzi avuga ko Kagege yari yaraririye.

69' Kufura ya Gorill yari itewe na Nduwimana Frank, umupira umuzamu wa APR awushira muri Koruneli. Koruneli ya Gorilla ntacyo yayimariye kuko Kagege yongeye umupira awushira muri koruneli itagize icyo imara.

67' Gorilla ikomeje kotsa igitutu imbere y'izamu rya APR FC ibinyujije mu mbaraga z'abakinnyi bayo nka Rutonesha Hezborna na Nduwimana Frank.

64' Ubwo APR FC yakuraga mu kibuga Tuyisenge Arsene hinjira Mahmadou Sy mu gihe Nwodobo Chidiebere yasimbuye Richmond Lamptey. Nyuma y’izi mpinduka APR FC yari igize abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga mu kibuga aribo umunyezamu Pavelh Ndzila,Alioum Souane, Thaddeo Lwanga, Mahamadou Lamine Bah, Nwodobo Chidiebere,Victor Mbaoma na Mamadou Sy.

64' Induru ziravutse mu kibuga nyuma y'uko APR FC yari ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga aribo Johanson Obobo, Mbaoma, Say , Luanga, Pavelh na Alioune Souane ariko abasifuzi barahosha umukino urakomeza.

58' Aliou Souane yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Gorilla nuko umuzamu Muhawenayo God aratabara akiza ikipe ya Gorilla.

55' Koruneli ya APR FC itewe na Ruboneka Jean Bosco umupira ukuwemo neza na Rutonesha Hesborn.

54' Tuyisenge Arsene yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorilla nuko Nduwimana Eric awushira muri Koruneli. 

52' Abakinnyi ba Girilla FC bagarutse mu gice cya Kabiri bari kurusha umupira APR FC ndetse bigaragara ko ariyo ifite gahunda yo gutsinda umukino.

50'Rutonesha Hesborn yari azamukanye umupira acengacenga ba myugariro ba APR ariko Byiringiro Gilbert aratabara akiza izamu.

48' Kufura ya Gorilla FC ku ikosa Byiringiro Gilbert akoreye Nduwimana Frank, Kufura itewe neza na Victor Murdah ariko umupira ufatwa n'umuzamu wa APR FC.

46' Abakinnyi ba APR FC batangije umupira nuko batangira igice cya kabiri bakinira mu kibuga hagati bareba uburyo bacomokana ikipe ya Gorilla yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gice cya mbere.

Perezida wa Gorilla FC  yarebanye umukino na Perezida wa Gasogi United KNC



45' Umusifuzi ahisemo kurangiza igice cya mbere nta minota yongeye ku mukino, aho ikirere gica amarenga ko igice cya kabiri gishobora gukinwa mu mvura.

45' Rutonesha Hesborna yari aryamye hasi agaragaza ko Niyigena Clement yamukoreye ikosa ariko nyuma yo kumwitaho umukino wakomeje.

43' Dauda Youssif yongeye kurokora izamu rya APR FC nyuma y'uko Irakoze Darcy yari acometse umupira wa nyuma ashakisha Ntali Evode.

41' Ntwali Evode yari yongeye kuzamukana umupira imbere y'izamu rya APR nuko arekuye umupira wa karahabutaka mu izamu rya APR nuko umuzamu Pavelh Ndzila umupira awushira muri Koruneli. 

39' Ntali Evode yari agerageje gucenga abakinnyi bose ba APR FC mu bwugarizi nuko Niyigena Clement umupira awukuramo.

36'Nduwimana Frank azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC nuko arekuye ishoti rikomeye umupira unyura ku ruhande.

35' Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu yari arekuye umupira ashakisha Victor Mbaoma nuko umupira uramurenga urarenga.

34' Kufura ya APR FC nyuma y'uko Ntwali Evose akoreye ikosa Lamptey ariko ukupira abakinnyi ba APR barawuhererekanyije ntibyagira icyo bitanga.

31' Tuyisenge Arsene na Lamine Bah bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorilla nuko Tuyisenge Arsene agerageje gutungura umuzamu Muhawenayo God umupira ugonga umutambiko w'izamu.

29' Umuzamu wa APR FC Pahelh atabaye izamu nyuma y'uko Murdah Victor na Nduwimana Frank bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC nuko arayirokora.

27' Nduwimana Frank yari azamukanye umupira ku ruhande rw'ibiryo nuko Niyomugabo Claude umupira awushira muri koruneli, yatewe na Irakoze Darcy byarangiye Victor Mbaoma akijije amazamu.

22' Tuyisenge Arsene yari azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso yiruka cyane nuko Nduwimana Frank wa Gorill awushira muri Koruneli, yatewe na Lamptey ariko Mbaoma umupira awutera ku ruhande.

17' Tuyisenge Arsene na Lamine Bah bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorolla nuko umuzamu wayo Muhawenayo God arahagoboka umupira arawufata nta kibazo.

14' Victor Mbaoma yari ateye umupira muremure ashakisha Dushimiriman Olivier  nuko umusifuzi avuga ko yakoreye amakosa Rutonesha Hesborn 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla ni Muhawenayo God, Radu Mercy, Uwimana Kevin, Moussa Omar, Murda Victor, Nduwimana Frank, Rutonesha Hesborn, Karenzo Alex, Urakoze Darcy na Ntali Evode.

Ku ruhande rwa APR FC abakinnyi babanje mu kibuga ni Ndzila Pavelh, Souane Aliou, Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Youssif Dauda, Lamptey Lichmond, Mahamadou Lamine Bah, Dushimirimana Olivier, Tuyisenge Arsene na Victor Mbaoma.

Ni umukino amakipe yombi ashaka intsinzi cyane cyane ko ku ruhande rwa APR FC yo ishaka kuva mu makipe ari inyuma ku rutonde rwa shampiyona kuko mbere y’uko umukino ukinwa ifite amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina.

Impamvu yatumye APR FC idakinira imikino yayo ku gihe ni uko yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League. Ariko kugeza ubu ikaba yaramaze gusezererwa. Mu gihe yatsinda umukino wo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, yahita igira amanota 7, ibintu bigatangira kujya mu buryo bwiza.

Ku ruhande rwa Gorilla FC ho ni ikipe ikomeje kwitwara neza mu buryo buri wese atatekerezaga kuko mu mikino mikino 7 imaze gukina ifite amanota 7.

Gorilla ni ikipe yagaragaje kwihagararaho mu minsi itandukanye, kuko yanazonze amakipe akomeye.

Gorilla iramutse itsinze uyu mukino yarara ku mwanya wa Kabiri n’amanota 17

Umutoza w'Amavubi Trosten frank umwe mu bitabiriye umukino wa APR na Gorilla.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MOUHAMAD1 day ago
    APR fc yakoze amahano igomba guhanwape?





Inyarwanda BACKGROUND