Mu gihe habura amaha macye abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakinjira mu matora, twiyibutse imigabo n’imigambi by’Abakandida bifuza kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine iri imbere.
Kamala
Harris wo mu ishyaka rya Democratic na Donald Trump wo mu ishyaka rya
Republicans bari mu guhatanira gutsinda amatora ateganyijwe kuri uyu wa 05
Ugushyingo 2024 kuko uzayatsinda wese aza yanditse amateka atarigeze abaho muri
USA.
Mu gihe Kamala Harris yatsinda, yaba abaye umugore wa mbere utegetse Amerika dore ko asanzwe ari Visi Perezida wa Amerika muri manda ya Joe Biden icyuye igihe.
Undi mugore waherukaga guhatanira kuyobora USA, ni Hilary Clinton wabigerageje
muri 2016 ariko agatsindwa na Donald Trump.
Mu
gihe Donald Trump yatsinda aya matora, yaba abaye Perezida wa mbere uyoboye
Amerika inshuro ebyiri ariko muri manda zidakurikiranye. Iyari kuba manda ye ya
kabiri yikurikiranye, yatsinzwe na Joe Biden mu mwaka wa 2020.
Si
ibyo gusa, ahubwo Donald Trump w’ishyaka Republican aramutse atsinze aya matora
yaba abaye Perezida wa kabiri ugiye ku butegetsi atsinze abagore inshuro ebyiri
zose mu gihe atsinzwe yaba abaye umugabo wa mbere utsinzwe n’umugore mu matora
y’umukuru w’Igihugu.
Ingingo
ku ngingo aba bakandida bazanye mu matora ya 2024.
1. Ifaranga
Kamala
Harris: Yasezeranyije abaturage ba Amerika ko nibaramuka bamuhundagajeho
amajwi, azagabanya igiciro cy’ibiribwa, igiciro cy’amazu, kongerera umushahara
abakozi no kuvugurura imiturire muri USA.
Donald
Trump: Yasezeranyije abantu ko nibamutora azagabanya igiciro cya Peteroli,
kugabanya inyungu ku nguzanyo ndetse no kwirukana abimukira badafite
ibyangombwa bateza akajagari mu miturire.
2. Imisoro
Kamala
Harris: Yiyemeje ko naramuka atowe azongera imisoro ku bigo bikomeye aho
byibuze umuturage wa Amerika zajya yinjiza $400,000 (£ 305.000) ku mwaka.
Kuri
iyi ngingo kandi, yitandukanije na Biden kubera umusoro ku nyungu z’imari,
ashyigikira izamuka rito kuva kuri 23,6% kugera kuri 28% ugereranije na 44,6%.
Donald
Trump: Yemereye abazamushyigikira muri aya matora ko azagabanura imisoro ku
kigero cyo hejuru kurenza uko yabikoze mu mwaka wa 2017 ubwo yatorwaga. Icyo
gihe, yashinjwaga gutonesha abaherwe kuruta gushyira imbere rubanda rugufi.
3. Gukuramo
inda
Kamal
Harris: Yemeye gushyiraho uburenganzira bwo gukuramo inda mu mwanya ubwo
yiyamamazaga, ndetse avuga ko amategeko atazagira uwo abangamira.
Donald
Trump: Nk’uko yakunze kubigaragaza ndetse bigateza impaka ku mbuga
nkoranyambaga, Donald Trump ntabwo avuga rumwe n’ibyo gukuramo inda cyane ko
agaragaza yuko bitakiri ugukuramo inda ahubwo byabaye kwica umwana muto.
4. Abinjira
n’abasohoka
Kamala
Harris: Kuri iki kibazo byumwihariko mu magepfo ya USA, avuga ko naramuka atowe
azacukumbura neza ibibazo Bihari ndetse akabicyemura nta yandi ma miliyari y’amadorali
yongeye gutikira.
Donald
Trump: Nk’uko yari abifite muri gahunda mu mwaka wa 2016, Donald Trump
aracyahagaze ku mwanzuro we wo kubaka urukuta rurerure mu magepfo ya USA aho
nta mwimukira uzongera kunyura muri aka gace karimo umutekano mucye kuva na
kera.
5. Politiki
y’ububanyi n’amahanga
Kamala
Harris: Yiyemeje ko naramuka atowe azashyigikira Ukraine kandi ko azaharanira
yuko Amerika iba Igihugu cy’igihangange ku Isi nk’uko byahoze ariko igitinyiro
cyayo kikiyongera.
Ku
kibazo cya Irael na Palestine, Kamala Harris ubogamiye ku ruhande rwa Israel
yifuza ko aba bombi bahagarika imirwano hanyuma bagakurikiza inzira z’ubwumvikane
n’ibiganiro.
Donald
Trump: Yifuza ko naramuka atowe Amerika yazahagarika kwivanga mu bibazo by’ibindi
bihugu ndetse kandi ko natorwa bizatwara amasaha 24 gusa intambara ya Ukraine
na Russia izahita irangira binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Donald
Trump uvuga ko ashyigikiye Israel, ntabwo yari yagaragaza uburyo ikibazo cya
Israel na Gaza yagikemura mu gihe yaba ageze ku butegetsi.
6.Ubucuruzi
Kamala
Harris: yiyemereye ko naramuka atowe azishyuza imisoro yo hejuru cyane
ibicuruzwa bituruka mu mahanga mu rwego rwo guteza imbere inganda n’ibikorerwa
mu gihugu hanyuma agabanye imisoro y’ibigo bikorera muri Amerika.
Donald
Trump: Yatanze impuzandengo y’umusoro mushya wa 10-20% ku bicuruzwa byinshi
bitumizwa mu mahanga, ndetse no hejuru cyane ku biva mu Bushinwa. Ibigo
bikorera muri USA kandi bizashyirirwaho umusoro mucye cyane.
7. Ikirere
Kamala
Harris: Ashyigikiye ishyirwaho ry’inganda zikora ibikoresho bidakoresha
peteroli ahubwo hakimakazwa ibikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda
kwangiza ibidukikije.
Donald
Trump: Mu gihe yamaze ku butegetsi (2016-2020) Donald Trump yagize uruhare
rufatika mu gushyiraho ibikoresho byinshi by’umuriro w’amashanyarazi bitangiza
ikirere akaba yariyemeje ko muri uwo mujyo azakomeza kurwanya iyangirika ry’ikirere
abantu bakoresha imodoka zidasohora imyuka ihumanya ikirere.
8. Amategeko
Kamala
Harris: Yagerageje ko ari intiti mu mategeko cyane ko afite n’impamyabumenyi mu
mategeko.
Donald
Trump: Yiyemeje gusenya ibiyobyabwenge, guhashya ihohoterwa n’udutsiko tw’amabandi
no kubaka imijyi iyobowe na demokarasi avuga ko yuzuyemo ibyaha.
Yavuze
ko azakoresha igisirikare cyangwa ingabo z’igihugu mu guhangana n’uzashaka kuba
umwanzi w’ibyiza by’Igihugu cya Amerika.
9. Imbunda
Kamala
Harris: Avuga ko naramuka agiyeho azakora iyo bwabaga ku buryo urugomo
rukoreshwa imbunda muri Amerika ruzagabanuka cyane ugereranyije n’ikindi gihe
cyabayeho
Donald
Trump: We yemera imbunda nk’uburyo bwa nyuma bwo kwitabara cyane ko mu kwezi
kwa Gicurasi yavuze ko imbunda ari inshuti magara n’umuturage. Gusa nubwo avuga
ko imbunda ari inshuti magara y’abanyamerika, bagerageje kumurashisha iyo
nshuti ye inshuro zirenga 3.
10. Urumogi
Kamala
Harris: Avuga ko naramuka atowe nta muntu uzongera kunywera urumogi mu bwihisho
nkuko byabagaho mu myaka yatambutse ndetse bamwe mu bakoresha urwo rumogi
bafatwa bagatabwa muri yombi.
Donald
Trump: Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo umuntu mukuru wafashwe anyway urumogi
ntiyongere kujyanwa muri gereza nk’uko byajyaga bibaho mu myaka yatambutse.
Amatora yo guhitamo uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere, ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 andi akazongera kuba mu mwaka wa 2028.
TANGA IGITECYEREZO