Kigali

Ibyo wamenya ku gihembo Gaël Faye yahawe kubera igitabo yanditse ku Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2024 16:02
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Gaël Faye yahawe igihembo kizwi nka 'Prix Renaudot' abikesha igitabo cya Kabiri yanditse aherutse gushyira ku isoko yise “Jacaranda.”



Uyu mugabo yari amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo byari bigamije kumenyekanisha ibyo yanditse muri iki gitabo. Ndetse mu Kwakira 2024, yataramiye kuri Institut Francais asobanura mu buryo burambuye uko yageze ku kwandika iki gitabo. 

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa byatangaje ko iki gihembo yagihawe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024 ahitwa Drouant Restaurant mu Ntara ya Opéra mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Gaël Faye yegukanye iki gihembo ahigitse ibitabo bitanu bageranye mu cyiciro cya nyuma harimo: “Les soeurs et autres espèces du vivant” cya Élisabeth Barillé, (Arléa), “La barque de Masao” cya Antoine Choplin (Buchet Chastel), “Houris” cya Kamel Daoud (Gallimard), ndetse na “Les guerriers de l'hiver” cya Olivier Norek (Michel Lafon). 

Akanama Nkemurampaka kasuzumye buri gitabo, kugeza ubwo bemeje ko igitabo cya Gaël Faye ndetse n’icya Kamel Daoud ari byo bihatana mu cyiciro cya nyuma, birangira Gaël Faye ariwe utsinze.

Gaël Faye abaye umunyarwanda wa Kabiri uhawe iki gihembo nyuma ya Scholastique Mukasonga wagihawe kubera igitabo cye “Notre-Dame du Nil”.

Muri rusange igitabo cye kigaruka ku rugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2023, igihembo nk’iki cyahawe Ann Scott w’imyaka 59 y’amavuko ku bw’igitabo yise “Les Insolents.”

Si ubwa mbere Gaël Faye yegukanye ibihembo kubera ubwanditsi bwe. Mu 2015, ubwo yasohoraga igitabo yise ‘‘Petit Pays’ yahawe igihembo gikomeye cyane mu Bufaransa cyitwa ‘Prix Goncourt des lycéens’ gitangwa na Fnac [Fédération nationale d’achats] ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi. Yanahawe kandi igihembo gikomeye cya Prix du Premier Roman (First Novel Prize).

Muri Mata 2024, nibwo Gaël Faye yatangaje ko yatangiye gukorera kopi y’igitabo cye ‘Jacaranda’ yifashishije ‘Imprimerie’ y’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko yifashishije iduka rya Loïs ukorera i Nyamirambo, yatangiye gushyira ku murongo impapuro zigize iki gitabo. Ati “Nyuma y'amezi atari make nanditse, nshimishijwe no gucapa ibimenyetso by'igitabo cyanjye gikurikira “Jacaranda” mu iduka rito rya Loïs i Nyamirambo, kamwe mu turere twa Kigali ahabera igice cy'inkuru.”

Ubwo muri Nzeri 2024, yashyiraga ku isoko iki gitabo, yavuze ko yacyanditse ashingiye ku bushakashati yakoze “Nshingiye ku byo nabonye, hari igihe naje mu Rwanda numva ubuhamya ndetse ngera n’aho njya muri Gacaca, navuyeyo ntunguwe n’ibyahavugiwe, ndibaza nti abantu babonye ibi bintu ni gute bagiseka, bakigenda, bagikora ubuzima bugakomeza.”

Akomeza ati “Ubundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagombye kuba harabayeho kwihorera cyangwa Igihugu gihorana abanyarugomo, biratangaje ukuntu Abanyarwanda babanye bigaragaza ubutwari […] Guhitamo kuvuga ntabwo ari ibintu byoroshye, muri Jacaranda, guceceka ni byo bya mbere bikunze gukorwa n’abantu barokotse Jenoside, gusa iyo ukomeje guceceka ntabwo ukira, ahubwo umutima wawe ukomeza kwandura.”

Gaël Faye ari mu banditsi b’ibitabo bakomeye. Yamenyekanye nk’umuririmbyi binyuze mu ndirimbo nka ‘Je pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’ n’izindi.

Igitabo cye ‘Petit Pays’ yagikozemo indirimbo ndetse na filime. Iki gitabo kigaragaza inkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi wabyawe n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Ibi bihembo bya “Prix Renaudot” yegukanye byatangiye gutangwa kuva mu 1926. Jean-Noël Pancrazi niwe ukuriye Akanama Nkemurampaka, Georges-Olivier Châteaureynaud niwe munyamabanga Mukuru, bakungirizwa na Jean-Marie Gustave Le Clézio, Franz-Olivier Giesbert, Dominique Bona, Patrick Besson, Frédéric Beigbeder, Cécile Guilbert, Stéphanie Janicot ndetse na Mohammed Aïssaoui.

Ni ibihembo byubashwe ku Isi bihatanirwa n’abanditsi b’ibitabo b’amazina akomeye. Bituma ugihawe ashyirwa mu cyiciro cyo hejuru mu banditsi.


Gaël Faye yashyikirijwe igihembo kizwi nka Prix Renaudot abikesha igitabo cya Kabiri yanditse yise “Jacaranda” kigaruka ku butwari bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Gaël Faye yashyize ku isoko igitabo ‘Jacaranda’ nyuma y’imyaka umunani yari ishize acuruje kopi zirenga Miliyoni z’igitabo ‘Petit Pays’ nacyo gikomoza ku mateka y’u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND