Kigali

Abarimu bo mu mukino wa Karate uzwi nka 'Shotokan' bongerewe ubumenyi-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/11/2024 10:59
0


Kuwa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, ISKF Rwanda yongereye ubumenyi abari basanzwe ari abarimu mu mukino wa Karate uzwi ku izina rya Shotokan.



Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2024, yitabirwa n'Abakarateka basanzwe ari abarimu bakuru muri uyu mukino baturutse mu ma Clubs yo hirya no hino mu Rwanda. Aya mahugurwa yaje akurikira ayari yabaye muri Nyakanga, Kanama, Nzeri n'Ukwakira.

Umunyamahanga Mukuru w'urugaga rwa ISKF Rwanda akaba n'umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa, Mudakikwa Eric, avuga ko ibyo bungukiramo ari byinshi, ashishikariza abandi bakaratika kwitabira aya mahugurwa, abibutsa ko amahugurwa nk'aya atuma urwego rwa karate ruba rumwe na tekiniki z'umukino zikajya ku rwego rumwe.

Muberuka Serge wari witabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere aturutse mu karere ka Musanze, yashimiye cyane abategura aya mahugurwa anashishikariza abandi barimu kuyitabira kuko ibyo bigiramo ari ingenzi,

Nduwayezu JMV, umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, yafashe umwanya ashimira abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa, abashimira ku bwitabire bagaragaje kuri iyi nshuro ya gatanu hakozwe aya mahugurwa.

Yavuze ko bigaragara ko ibyo bize biri gutanga umusaruro, bityo nta gushidikanya urwego rwa Karate "Shotokan" ruri kuzamuka kandi na tekiniki ziri kuba zimwe. Yavuze ko ariyo ntego y'aya mahugurwa, kandi bari gutekereza no kuzana umutoza uri ku rwego rwisumbuyeho.

Yanavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uyu mukino, akaba yarashyizweho na ISKF Rwanda kugira ngo abakaratika bose bo mu Rwanda babe ku rwego rumwe kandi ruri mpuzamahanga

Yongeye gusaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kwitabira aya mahugurwa kugira ngo urwego rw'abakaratika bose mu Rwanda rube rumwe kandi ruri ku rwego rwiza, abamenyesha ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu gihe kirekire, maze akosorwe mugihe gito.

Yasoje avuga ko amahugurwa asoza umwaka ateganjwe kuba tariki ya 5 Ukuboza 2024, akazabera muri Cercle Sportif de Kigali (CSK). Yavuze ko ari bwo hazatangwa impamyabushobozi mpuzamahanga ku batsinze ibizamini.

Kayumba Charles waje aturutse mu ntara y'Iburasirazuba, akaba ari umwe mu bitabiriye aya mahugurwa inshuro zose, yashimiye ubuyobozi bwa ISKF Rwanda kuri iki gikorwa bakoze cyo gutanga amahugurwa kubarimu bakuru muri uyu mukino.

Yavuze ko ibi bibafasha kuko bituma abakinnyi bajya ku rwego rumwe, ndetse bikanatanga umusaruro ku ikipe y'Igihugu kuko abayijyamo baba bari ku rwego rwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND