Kigali

Benshi bāzatura ibyaha byabo - Umusaruro El Bethel Choir yiteze mu gitaramo yise 'Tehillah Live Concert'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/11/2024 16:53
0


El Bethel Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru igiye gukora igiterae kizamara iminsi ibiri, akaba ari igiterane bise Tehillah Live Concert gifite insanganyamatsiko iboneka muri 1 Ngoma 29:3



Iki giterane kizaba tariki ya 09-10/11/2024. Kizajya gitangira saa Munani z'amanywa. Cyatumiwemo Simuruna Choir na Naiothi Choir. Ni mu gihe abazagabura Ijambo ry'Imana ari Pastor Desire Habyarimana na Ev. Claude Rudasingwa. Mbere y'uko igitaramo kiba, aba baririmbyi baganiriye n'abanyamakuru batangaza byinshi.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobabuye ko mu gitaramo cy’ubushize habonetse umusaruro urimo abantu bihannye ibyaha. Batangaje ko igitaramo cy’uyu mwaka gifite umwihariko n’intego yo kuzana abanyabyaha kuri Kristo, bakizera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Hongeweho ko El Bethel yateguye ibintu bidasanzwe muri iki gitaramo cyiswe "Tehillah Live Concert". Baragira bati: "Mutubwirire abantu ko Bethel Choir yateguye ibintu bidasanzwe byo kwegerana n’Imana!" Iyi ni imbwirwaruhame y’umwe mu bayobozi b’iyi Korali.

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 19:18-19 hagira hati: "Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze. Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze. "

Perezida wa El Bethel Choir, Habyarimana Paul, yabajijwe uruhare rwa korali mu kurwanya inyigisho z’ubuyobe, asubiza ko El Bethel Choir ari umutwe w’abaririmbyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR rigendera ku nyigisho za Bibiliya, bityo umuntu wese ugendera mu murongo uhabanye n’ijambo ry’Imana aba yinjiye mu murongo w’ubuyobe.

Yakomeje avuga ko iyo humvikanye inyigisho z’ubuyobe, umuntu akavuga ibitari bikwiye, bishyikirizwa Itorero rigahugurana uwo muntu ubugwaneza.

El Bethel Choir yatangiye umurimo w’Imana mu  mwaka wa 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangijwe n'ababyeyi 8 igenda ikura kugeza ubwo bageze ku baririmbyi 110. Mu mwaka wa 2016 ni bwo bashyize hanze Album ya mbere y'amashusho.


El Bethel Choir igiye gukora igitaramo kizamara iminsi ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND