Ikipe ya Mako Sharks Swim Club yeretse igihandure amakipe 10 iyatwara igikombe muri shampiyona yo koga yabereye kuri pisine y’ishuri rya Green Hills Academy, yitabirwa n’amakipe 11.
Ni irushanwa ryabaye umunsi umwe kuwa Gatandatu taliki 02 Ugushyingo 2024 ribera kuri pisine ya Green Hills Academy mu irushanwa ryitabiriwe n'amakipe 11 yo mu Rwanda.
Iri rushanwa ryaritabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Madamu Nelly Mukazayire, IOC member Rwemarika Felicite wari uhagarariye Komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Perezida wa RSF Madam Cynthia Munyana.
Muri rusange abakinnyi bose bitabiriye irushanwa rya RSF National Swimming Championship 2024 ni 158,
Uko amakipe yitwaye muri iri rushanwa:
Mako Sharks Swim Club Yegukanye umwanya wambere n’amanota 3,324. 50
Vision Jeunesse Nouvelle Yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 913
Kigali Sporting Swim Club Yegukanye umwanya wa gatatu n’amanota 868
Cercle Sportif Karongi Academy Yegukanye umwanya wa kane n’amanota 664. 50
Les Dauphins Swimming Club Yegukanye umwanya wa gatanu n’amanota 61
Aquawave Swim Club Yegukanye umwanya wa gatandatu n’amanota 548. 50
Gisenyi Beach Swimming Club Yegukanye umwanya wa karindwi n’amanota 296
Rwesero Swimming Club Yegukanye umwanya wa munani n’amanota 211. 50
Rubavu Sporting Club Yegukanye umwanya wa cyenda n’amanota 89
Cercle Sportif de Kigali Yegukanye umwanya wa cumi n’amanota 27
Rwamagana Canoe & Aquatics Club Yegukanye umwanya wacumi narimwe n’amanota 9
Muri iri rushanwa, Umunyamabanga Uhoraho muri minisports mu ijambo rye yashimiye ishyirahamwe RSF, abatoza, Ababyeyi ndetse n’abakinnyi imbaraga bashyiramo muguteza imbere siporo cyane cyane iyo koga.
Yabasabye gukomeza kuzamura uyu mukino ndetse yizeza ubufatanye bwa minisiteri ya siporo mu bikorwa bitandukanye by’ishyirahamwe harimo no kongera ibikorwa remezo bya siporo yo koga bigamije kuzamura uyu mukino.
Nyakubahwa Madam Felicite Rwemeraki IOC Member waje ahagarariye Komite Olempike y’u Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe RSF abasaba gukomeza kuzamura impano z'abana bakiri bato abizeza ubufatanye bwa Komite Olempike mu kuzamura izi mpano nk'uko byatangijwe mu myaka ishize binyuze muri gahunda ya Youth Development Program.
Nyakubahwa Madam Munyana Cynthia Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, yashimiye abatumirwa bitabiriye iri rushanwa, ashimira abayobozi b’amakipe, abatoza, ababyeyi, abakinnyi, abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa b’ishyirahamwe.
Mu ijambo rye yasabye abakinnyi gukomeza gukorana umurava ndetse no gushaka intsinzi yisumbuye kuyo bagize kuri uyu wa gatandatu kugira ngo bibaheshe kuzahagararira iguhugu mu mikino itandukanye mpuza mahanga.
Muri iri rushanwa kandi hazatoranywamo abakinnyi bazahiga abandi kugira ngo bahagararire igihugu mu iyi si y’umukino wo koga “World Aquatics World Championship25m” izakazabera i Budapest taliki 10-16/12/2024.
TANGA IGITECYEREZO