Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahembuye imitima y'ibihumbi by'abitabiriye igitaramo cya mbere muri bibiri afite i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iki gitaramo cyabereye Mlimani City, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 2 Ugushyingo 2024.
Muri iki gitaramo cyahuje imbaga nyamwinshi y'abakunzi b'ibihangano bya Israel Mbonyi, uyu muramyi yafashije imitima ya benshi yifashishije ibihangano bye birimo 'Nitaamini,' 'Kaa Nami,' 'Nina Siri,' n'ibindi byakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitaramo Mbonyi
yatangiye gukorera muri Tanzania byateguwe na sosiyite Wakati wa Mungu yashyize
imbere ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni inshuro ya Gatatu
bateguye ibi bitaramo.
Kwinjira mu gitaramo cya Kabiri Mbonyi ari bukorere muri Tanzania ahitwa Leaders Club kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, ni ukwishyura
amashilingi ibihumbi 20 Tsh (hafi ibihumbi 10Frw) ahasanzwe na 50 Tsh (ibihumbi
24Frw) muri VIP.
Muri ibi bitaramo Mbonyi
ari kuririmbana n’abarimo Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, Joel Lwanga,
n’abandi.
Mbonyi ari gutaramira
muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka mu bihugu birimo u Burundi aho yataramiye i Bujumbura
mu ntangiriro za 2023, muri Kenya muri Kanama 2024 ndetse no muri Uganda aho
yataramiye i Kampala n’i Mbarara muri Kanama 2024.
Uretse ibi bitaramo
bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi
ateganya gukorera ibindi muri Mozambique ndetse no muri Afurika y’Epfo.
Israel Mbonyi yaraye ahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo cye muri Tanzania
TANGA IGITECYEREZO