Kigali

Amarangamutima ya Muhire Kevin na Iraguha Hadji nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/11/2024 10:51
0


Muhire Kevin yatangaje ko kuba ubumwe muri Rayon Sports bwagarutse bakaba bari no gukorera hamwe, ari kimwe mu cyanabafashije gutsinda Kiyovu Sports, naho Iraguha Hadji watsinze ibitego 2 wenyine asaba abafana gukomeza kujya no ku y'indi mikino dore baramutse batsinze umukino ku mukino banatwara igikombe cya shampiyona.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushingo 2024 Saa Kumi n'Ebyiri muri Kigali Pelé Stadium nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports ndetse inayitsinda ibitego 4-0. Ni ibitego byatsinzwe na Iraguha Hadji ku munota wa 58 n'uwa 77 ,Fall Ngagne ku munota wa 79 na Adama Bagayogo ku munota wa 90+5.

Nyuma y'uyu mukino, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko ari umukino utari woroshye ariko baje bawiteguye ndetse anavuga ko ubumwe mu ikipe bwagarutse aho bari gusenyera umugozi umwe.

Ati" Ni umukino utari woroshye ariko twateguye neza ,twari tuzi ko umukino ukomeye, bavuze byinshi bitandukanye ariko ibintu byose bibera mu kibuga rero twabashije kubigaragaza kuko twaje twateguye neza tubona n'intsinzi navuga ko twishimye cyane.

Navuga ko Rayon Sports Ubumwe bwaragarutse, navuga ko nta kidasanzwe nuko turimo turasenyera umugozi umwe, tugahuriza hamwe ibintu byose, tukaba turi kubikorera hamwe. Navuga ko aricyo kintu cyahindutse muri Rayon Sports,izo mbaraga zirahari, ibyishimo birahari ubwo rero intsinzi ntabwo yabura".

Yavuze ko mu minota 15 y'umukino baje bari hejuru gusa nyuma bakagira icyizere kiri hejuru bagasa nkaho basubiye inyuma mu bijyanye n'imikinire ndetse anavuga ko atari agahimbazamusyi katumye bitwara neza gusa.

Ati" Iminota 15 ya mbere twari turi hejuru ya Kiyovu Sports nyuma tuza kugira icyizere kiri hejuru cyane dusa nkaho dusubiye hasi ariko navuga ko ayo makosa yose nyine iyo ufite umunyezamu mwiza aragutabara nicyo kintu aba ashinzwe. Nyuma yo gukora amakosa twaje mu gice cya kabiri twakosoye amakosa kugira ngo tubashe kubona intsinzi.

Ntabwo ari agahimbazamusyi kuko n'umukino ushize ntabwo kari hejuru nk'uko uyu munsi byari bimeze rero icya mbere turabara umukino ku mukino murabizi ko dukeneye gutwara igikombe, dukeneye kwitwara neza kandi tubara umukino ku mukino rero abakunzi ba Rayon Sports mu gihe baje kudushyigikira ari benshi dutegetswe kubaha ibyishimo. Rero navuga ko atari agahimbazamusyi gusa ahubwo ni ubumwe bw'abakinnyi n'abatoza ndetse n'imbaraga byadufashije kubona intsinzi".

Iraguha Hadji watsinze ibitego 2 muri uyu mukino, yavuze ko yishimye cyane ,avuga ko baramutse batsinze umukino ku mukino igikombe gishoboka, anasaba abafana gukomeza kubashyigikira bajya ku mikino.

Yagize ati " Ndishimye cyane wari umukino utoroshye ariko turawutsinze. Nta kidasanzwe cyariho nuko dukina nk'ikipe, tugasatira nk'ikipe, tukugarira nk'ikipe, ku bw'amahirwe umukino turawutsinze. Haracyari kare ariko urebye imikino isigaye turamutse dutsinze umukino ku wundi birashoboka cyane ko igikombe twagitwara.

Nta kidasanzwe uretse imbaraga baduha ku mukino, batwongere agahimbazamusyi gusa, dufite imbaraga ni icyo navuga muri make . Ni byiza cyane urabona baje kudushyigikira ari benshi bari biteze ko tuza gutsinda uyu mukino,turabasaba ko baza kuri buri mukino nicyo kintu cya mbere twabasaba, nizo mbaraga zacu".

Rayon Sports igifite imikino 2 y'ibirarane yahise ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 14.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND