Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.
Tariki ya 3 Ugushyingo ni umunsi wa 307 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 58 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1913:
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije uburyo bwo kwaka imisoro ku mutungo
winjijwe (income tax).
1918:
Igihugu cya Pologne cyatangaje ukwigenga kwacyo, kiyomora ku Leta Zunze Ubumwe
z’Abasoviyete.
1959: Hari
hashize iminsi ibiri Mbonyumutwa Dominique akubiswe. Habaye imyigaragambyo mu
Ndiza i Gitarama, Abahutu birara mu Batutsi babashija kuba inyuma y’uko
gukubitwa. Abayobozi babiri b’Abatutsi uwo munsi barishwe.
1975:
Bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu gihugu cya Bangladesh barimo Syed Nazrul
Islam, A. H. M. Qamaruzzaman, Tajuddin Ahmad, Muhammad Mansur Ali ndetse na
Sheikh Mujibur Rahman biciwe muri gereza nkuru ya Dhaka.
1978:
Repubulika ya Dominica yashoboye kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza,
itangira ibihe by’ubwigenge.
1982:
Mu gihugu cya Afghanistan habaye inkongi y’umuriro ikomeye, yibasiye inzira ya
gari ya moshi inyura munsi y’ubutaka, isiga ihitanye abantu barenga 2000.
1986:
Leta zigize Micronesia (Federated States of Micronesia) zigobotoye ubukoloni
bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1990: Inkotanyi
zafashe umuhanda wa Gatuna.
1997:
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano birebana n’ubukungu igihugu cya
Sudani, imvano y’ibi bihano yabaye ukutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
no gushyigikira imitwe y’intagondwa z’Abasilamu babarizwa mu Burasirazuba bwo
hagati n’u Burasirazuba bw’Afurika ibinyujije mu nkunga yo kuyiha intwaro
ndetse n’inkunga mu bya politiki.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1952:
David Ho, umushakashatsi ku bijyanye na SIDA ufite ubwenegihugu bwa Taiwan na
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1997:
Mike O’Neill, ukomoka mu gihugu cya Canada wamenyekanye cyane mu mukino uzwi ku
izina rya hockey.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1996:
Jean-Bédel Bokassa, uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yari umwami w’abami wa
Centrafrique.
2006:
Paul Mauriat, umuhanzi wa muzika ukomoka mu gihugu cyu Bufaransa.
TANGA IGITECYEREZO