Kigali

Mpundu Jules yahuje abahanzi bakomeye kuri Album yitiriye filime ya Clapton- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2024 15:36
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mpundu Jules yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya yise “Icyaremwe Gishya” mu rwego rwo kumvikanisha aho Imana yamukuye nk’uko yabikoreye Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge muri Cinema Nyarwanda.



Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye ishize asohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikiganza’ iri mu zizaba zigize Album ye. Avuga ko agiye kumara imyaka ibiri ategura iyi Album, kandi byanaturutse mu kuba mu minsi ishize yarasohoye indirimbo yise ‘Icyaremye gishya’. 

Ati “Album yanjye ya mbere nahisemo kuzayita ‘Icyamye gishya’ ahanini biturutse mu kuba indirimbo nakoze mu minsi ishize narayise gutyo. Izaba iriho indirimbo nyinshi, ndetse hazumvikanaho indirimbo nakoranye n’abandi bahanzi bazwi muri ‘Gospel’.

Uyu muhanzi ariko anavuga ko guhitamo kwitirira Album ye ‘Icyaremwe gishya’ yanashingiye ku buzima Clapton yanyuzemo bwashibutsemo filime ye atambutse ku muyoboro wa Youtube.

Ati “Ndi gukora ku ndirimbo zose zigize Album kandi zizasohoka mu gihe kiri imbere. Wabonye uburyo Clapton ashima Imana nyuma y’uko imukijije uburwayi yabanyemo nabwo kuva amenye ubwenge. Rero, ibihangano byanjye bishingiye mu kugaragaza ko Imana ihindura amateka, umuntu akongera kumwenyura.”

Mpundu yavuze ko iyi Album isobanuye ibintu byinshi kuri we, kuko azirikana ko yatangiye umuziki mu gihe cya Covid-19 none yatangiye gusingira inzozi ze.

Yavuze ko kugirango akore indirimbo ye ya mbere byamusabye gufata umushahara we wose yari yahembwe ku kwezi. Ati “Ndabyibuka neza nafashe umushahara wanjye nahembwe, ndavuga nti ngiye muri studio, rero isobanuye ikintu kinini cyanjye kuri njye.”

Akomeza ati “Indirimbo nyinshi ziriho nagiye nzandika ndi mu bihe byo gusenga, izindi nagiye nzandika ndi mu ihushirwa ry’umugoroba, rero ni indirimbo zisobanuye byinshi, kandi zingaruka cyane zose.”

Uyu muhanzi yavuze ko imyandikire ye yibanda cyane ku guhumuriza Abakristu, urukundo Imana yakunze abantu. Ati “Zivuga ku musaraba, zikavuga umwimerere twagize muri Kristo, ubwo nibwo butumwa nkunda kwibanda, no guhumuriza imitima y’abantu bababaye cyane.” 


Mpundu Jules yavuze ko gutangira umuziki byamusabye gukoresha umushahara wose yari yahembwe

 

Mpundu Jules yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise ‘Icyaremwe gishya’

 

Mpundu Jules yavuze ko yifashishije abahanzi bakomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi Album 

Mpundu Jules yasobanuye ko yahisemo kwitirira Album ye Filime ya Clapton kubera ko igaragaza ubuzima uyu mukinnyi wa filime yanyuzemo ubwo yari ahanganye n’uburwayi Imana ikamukiza 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA MPUNDU JULES

KANDA HANO UBASHE KUREBA  AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ICYAREMWE GISHYA’ YA MPUNDU JULES

  ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA AGACE KA FILIME ‘ICYAREMWE GISHYA’ YA CLAPTON KIBONGE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND