Kigali

Eric Ten Hag yifurije Manchester United amahirwe masa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/11/2024 10:58
0


Eric Ten Hag uherutse kwirukanwa muri Manchester United yifurije iyi kipe kuzahirwa mu myaka iri imbere ayifuriza kuzatwara ibikombe.



Ku wa Mbere ku itariki 28 Ukwakira 2024 ni bwo Manchester United yafashe umwanzuro wo kwirukana na Eric Ten Hag wari Umutoza Mukuru nyuma y’uko yari amaze gutsindwa na West Ham United ibitego bibiri kuri kimwe muri shampiyona y’u Bwongereza "English Premier League".

Nyuma yo kwirukanwa, Erik ten Hag yifurije Manchester United amahirwe yo kuzahatanira no gutwara ibikombe, ashimangira ko akiyifuriza ibyiza byose n'iterambere ryayo mu buryo burambye. 

Ten Hag yavuze ko nubwo byabaye ngombwa ko asezererwa, akiyishyigikiye cyane kuko yamubereye ikipe ifite abafana n’abakinnyi badasanzwe, kandi asaba abafana gukomeza kuyishyigikira mu bihe byose yaba ibibi n’ibyiza.

Nyuma yo gusezererwa nk’umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag yagaragaje ko ayifuriza ibyiza. Nubwo umwaka we w’imikino utagenze neza nk’uko byari byitezwe.

Yagize ati, "Nizeye ko iyi kipe ifite ubushobozi bwo kwitwara neza no guhanganira ibikombe mu myaka iri imbere. Ndacyakunda iyi kipe n'abafana bayo, kandi ndayishimira ku mwanya yampaye."  

Ten Hag yashimiye kandi abakinnyi, abafana, n'abayobozi ba Manchester United ashimangira ko yihariye ku buryo izagera ku cyizere cyo kwegukana ibikombe. Mu myaka ibiri yari amaze atoza Manchester United, Eric Ten Hag yayifashije gutwara ibikombe bibiri ari byo FA Cup na Clabao Cup.

Mbere yo kujya muri Manchester United, Ten Hag yatoje amakipe atandukanye, harimo Ajax mu Buholandi aho yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu shampiyona yaho ndetse n'ibikombe by’igihugu. Yatoje kandi FC Utrecht na Bayern Munich II mu Budage. 

Kuva mu 2017, Ajax yamubereye ahantu ho kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, aho yagejeje ikipe mu mikino ya kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League muri 2019, ibi bigatuma azamura izina rye mu batoza bakomeye mu Burayi.

Eric Ten Hag wahesheje Manchester United ibikombe bibiri yayifurije amahirwe masa nyuma yo gutandukana nayo

Ten Hag aherutse kwirukanwa muri Manchester United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND