Kigali

Uganda: Umusifuzi yikubise hasi mu kibuga ahita yitaba Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/11/2024 20:06
0


Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande mu gihugu cya Uganda,Peter Kabugo yituye hasi ari mu kibuga mu mukino ikipe ya SC Villa yakinagamo UPDF, birangira bimuviriyemo urupfu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Uganda ikipe ya SC Villa yari yakiriye UPDF kuri Wankulukuku i Kampala.

Ni umukino ikipe ya SC Villa yarimo ihana ikipe y'Igisirikare cya Uganda, kuko ku munota wa 70, yari imaze gutsinda ibitego 5-0.

Nk'uko ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda , Daily Express cyabitangaje ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 73 , Peter Kabugo wari umusifuzi wo ku ruhande rw'iburyo, yituye hasi mu buryo butunguranye.

Abaganga b'amakipe yombi bahise bajya kumuha ubutabazi bw'ibanze, babonye ko ikibazo gikomeye batumizaho Imbangukiragutabara (Ambulance), ngo imujyane kwa muganga. Ubwo iyi mbangukiragutabara yari igeze mu nzira, uyu Peter Kabugo yaje kwitaba Imana.

Kugeza kuri ubu ntabwo icyatumye uyu musifuzi yitaba Imana kiramenyekana ariko isuzuma ku murambo ryatangiye ngo kimenyekane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND