Kigali

Muvunnyi Paul yavuze impamvu abayoboye Rayon Sports bari bamaze imyaka ine barayigiye kure-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/11/2024 0:20
0


Muvunnyi Paul wayoboye ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko impamvu we na bagenzi be bayiyoboye bari barayigiye kure ari ukubera ko bari barabisabwe n'abarimo Minisiteri ya Siporo.



Yabigarutseho nyuma y'uko we n'abandi bayoboye Rayon Sports bari baje mu myitozo ya nyuma ibanziriza umukino na Kiyovu Sports ukinwa kuri uyu wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri muri Kigali PelƩ Stadium.

Muvunnyi Paul yavuze ko kuba bagiye mu myitozo ari inkuru nziza bari bajyanye. Ati: "Ni inkuru nziza twari tuzanye ku basore, ejo dufite umukino na Kiyovu Sports, twari tuje kubatera imbaraga. Hari icyo ubuyobozi buriho bubemereye ngira ngo ni agahimbazamusyi kiyongereye hanyuma natwe hari ibyo twabemereye".

Yavuze ko hari hashize imyaka ine atajya mu myitozo bijyanye n'uko bari barabibujijwe. Ati" Imyaka ine yari ishize ngira ngo kuva hazaho biriya bibazo bakadugaharika ntabwo twongeye kuboneka ku mupira kuko twari twarahagaritswe ariko nyuma yaho baboneye ko bitari ngombwa ko bikomeza ubwo rero badusabye ko tugaruka".

Muvunnyi Paul yavuze ko Ubumwe bw'Abakunzi ba Rayon Sports bwari bwarabuze ahubwo ko ari abumvise nabi ikibazo cyayo ndetse anavuga ko iyo iyi kipe buri gihe itsindwa hazamo ibibazo.

Ati: "Ngira ngo ntabwo ubumwe bw'aba Rayon bwabuze ahubwo ni abumvise ikibazo cyabo nabi noneho bayifatira imyanzuro badasobanikiwe, naho ubundi nta gihe ubumwe bw'Abaron butabayeho. Iyo Rayon Sports itsindwa buri gihe hazamo ibibazo ariko iyo itsinda ubwo bumwe burabobeka,nkumva rero nta kibazo kindi kirimo cy'uko hatari ubumwe.

Nta kintu kibabaza nko kuva mu byiza ubamo ukunda wihebeye ,ntabwo rero byari binejeje byo kutabana n'ikipe, kutabana n'aba basore, ubu turanezerewe kandi turi hamwe twese ngira ngo igihe cyose mu muryango ubundi byajyaga mu gikari ariko byagiye ku gasozi niyo mpamvu hajemo ibyo bibazo".

Yasobanuye ko basabwe ko baba bagiye iruhande rwa Rayon Sports nyuma y'uko hagiyeho ubuyobozi bushya bakaba barabisabwe n'abarimo abari bayoboye Minisiteri ya Siporo muri icyo gihe.

Ati: "Ngira ngo hari inama yabaye ibera kuri Arena basaba rero ko abayoboye Rayon Sports bose tujya ku ruhande nibwo hajeho ubuyobozi bushyashya,abari babidusabye harimo Minisitiri wa Siporo wariho icyo gihe n'uwari uyoboye RGB hariho n'izindi nzego zose z'umutekano' ubwo rero twagiye ku ruhande niyo mpamvu iyo myaka ine yari ishize?".

Yavuze ko izo nzego zari zababwiye kuva muri Rayon Sports ari nazo zongeye kubabwira ngo bayigarukemo ataribo babisabye.

Muvunnyi Paul yavuze ko batagurutse muri Rayon Sports kubera ko ubumwe muri iyi kipe bwari bwarabuze. Ati: "Ntabwo tugarutse kubera ko hari ubumwe bwari bwarabuze none akaba aritwe tubugaruye,  oya ngira ngo nanabisobanure uruhare rwa Sadate ,uruhare rwa Muvunyi izo mpande ni izihe?. 

Mbwira umuntu uri kuri Muvunnyi undi akaba ari kuri Sadate hano turi ku ikipe ariko icyo gihe baratubwiye ngo tuberereke haza rero ubuyobozi bushyashya ubwo buyobozi ntabwo bwigeze butwegera, iyo butwegera twari kuza ahangaha ariko nanone nti bwari kubikora abadusabye kujya ku ruhande batongeye kudusaba kugaruka"

Yavuze ko kuba bagarutse ari andi maboko mashya kandi ko iyo ikipe itsinda ubushobozi bwongera kuboneka ndetse anavuga ko ibibazo byari bihari birimo amafaranga abakinnyi baguzwe batahawe n'ikibazo cy'imishahara bagiye gufatanya bakabikemura.

Abajijwe niba aziyamamaza mu kuyobora ikipe Rayon Sports, Muvunnyi Paul yavuze ko azashyigikira uwo inteko rusange izahitamo ndetse anavuga ko ikipe batinya mu Rwanda ari imwe kandi nayo ikaba ibizi ko iyo bayiciye mu rihumye bayitwara igikombe.

Ati: "Ndashyigikira byimazeyo abo inteko rusange izahitamo ariko nk'umuntu ufite uburambe muri Rayon Sports hakenewe amaraso mashya ngira ngo nka Perezida Roger murabona imyaka ye n'iyanjye biratandukanye ariko turi kumwe nk'uburambe dufite ubundi ikipe ni imwe muri iki gihugu dutinya cyangwa twubaha ariko nayo urabizi ko iyo tuyiciye mu rihumye igikombe turagitwara". 

Yanashishikarije abafana kuzajya ku mukino ikipe ya Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports ku munsi w'ejo.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND