Kigali

Abantu batatu nibo bareze ‘Fatakumavuta’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2024 18:05
1


Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka ‘Fatakumavuta’ ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gusubika urubanza rwe kubera ko we n’umunyamategeko we batari bakabonye ikirego cy’ubushinjacyaha kugirango babashe kwisobanura.



Kuva ku wa 18 Ukwakira 2024, uyu mugabo afunzwe na Polisi kubera ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo: Gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. 

Ni ibyaha yakoze nyuma y’uko yihangirijwe mu bihe bitandukanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu bihe bitandukanye. 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aheurtse kubwira InyaRwanda ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kuzikoresha mu buryo bwiza, kandi bubabyirira inyungu.

Ati “RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.” 

Arakomeza ati “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.”

Dr. Murangira yavuze ko “Uzazikoresha ibikorwa bigize ibyaha haba mu myidagaduro (Showbiz), muri siporo, mu ivugabutumwa cyangwa se no mu bundi buryo azakurikiranwa n'amategeko.”

Ni ibiki bikubiye muri Dosiye ye?

Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza ko abantu batatu (Basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro) aribo batanze ikirego barega Fatakumavuta mu bihe bitandukanye, bamushinja kubabahuza amahwemo yisunze imbuga ze.

Hari ikirego cyatanzwe tariki 17 Ukwakira 2024, hari icyatanzwe tariki 15 Ukwakira 2024, hari n’ikindi cyatanzwe ku wa 7 Ukuboza 2023 (Uyu we yatanze ibirego bibiri).

Umwe mu batanze ikirego yavuze ko Fatakumavuta yatumye arwara ‘Depression’ kubera ibyo yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byo yagiye amutangazaho ku rubuga rwa rwe X, ndetse n’ibiganiro yagiye akora ku muyoboro wa 3D TV.

Yavuze ko Fatakumavuta amutangazaho ibihuha agamije kumuharabika no gutuma ‘atakarizwa icyizere no kumuhungabanya’.

Mu kirego cye, yatanze ‘Link’ z’ibiganiro Fatakumavuta yamukozeho, ndetse yagaragaje ‘Screenshot’ zo ku rubuga rwa Twitter rw’ibyo Fatakumavuta yagiye amuvugaho. Uyu we yanisunze umunyamategeko, bandika basaba kurenganurwa.

Undi watanze ikirego, yagaragaje ko yinubira uburyo Fatakumavuta yagiye agaruka cyane ku bikorwa bye by’umuziki, abahanzi afasha, studio ye n’ibindi. Anakomoza ku kindi kirego yigeze gutanga, bagahanganira mu rukiko.

Mu kindi kirego, hagaragaramo uwareze avuga ko atishimira uburyo Fatakumavuta yagarutse ku muryango we, kumushinja ibyaha bikomeye, ubushyamirane n’abo bakoranye.

Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda kandi ryanageze ku kubona ko mu byaha Fatakumavuta akurikiranyweho hiyongereho ‘ivangura’ ndetse no ‘gukoresha ibiyobyabwenge’ mu bihe bitandukanye nubwo we abihakana. 

Hejuru y’ibyo kandi, hari umuhanzi Fatakumavuta aherutse gukoraho ikiganiro, nawe ugarukwaho muri dosiye ye.

Abatanze ibirego bahuriye mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abambika isura mbi muri rubanda mu bihe bitandukanye, kandi ko bagiye bataka ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.

Hari umwe muri bo usaba ko igihe Fatakumavuta azaba atangiye kuburana mu rubanza, atazavugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi birego byose Fatakumavuta yagiye abibazwaho, ndetse yasabye igihe cyo kwiga neza Dosiye kugirango azabiburane ku ifungwa ry’ifungurwa ry’agateganyo guhera ku wa 5 Ugushyingo 2024.


Abantu batatu nibo batanze ibirego bagaragaza ko Fatakumavuta yababujije amahwemo mu bihe bitandukanye


Abatanze ibirego bose bahurira ku kugaragaza ‘Link’ z’ibiganiro Fatakumavuta yagiye akora mu bihe bitandukanye abagarukaho 

Bimwe mu byo Fatakumavuta yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga, ni bimwe mu bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha mu rubanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay3 weeks ago
    bamuhe mukase yari yarigize kabutindi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND