Kigali

Rwanda Premier League: Etincelles FC yanigiye Gasogi United i Nyamirambo -VIEDO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/11/2024 17:37
0


Ikipe ya Etincelles itsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda 2024-25, intego ya Gasogi yo gutwara igikombe ikomeza kuyoyoka.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024 saa Cyenda z'amanywa ikipe ya Gasogi United yakiriye Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa Munani wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25.

Muri uyu mukino amakipe yombi yamanutse ashaka amanota atatu kuko Gasogi United yari ifite amanota 11 naho Etincelles FC yo imanuka mu kibuga ifite amanota ane.

Gasogi United na Etincelles FC zose zagerageje gusatira gusa, uburyo bukomeye bwabonetse kare ni ubwa Niyonkuru Sadjat wabonye umupira imbere y'izamu rya Gasogi ku munota wa Gatandatu maze umupira awutera ku ruhande.

Ku munota wa 22, Etincelles FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mukoghotya Robert nyuma yo gucenga ba myugariro babiri ba Gasogi akarekura ishoti rikomeye umuzamu Ibrahima Bareli ananirwa kuwufata.

Ikipe ya Gasogi United yagumye gushaka uburyo yakwishyura igitego yabanjwe hakiri kare, nuko inanirwa kubyaza amahirwe ya kufura ebyiri yabonye zigaterwa na Joseph Rama na Ndikumana Danny.

Igice cya mbere cyarinze kirangira Gasogi United itarabona igitego cyo kwishyura nuko amakipe yombi ajya kuruhuka Etincelles FC iyoboye umukino. 

Igice cya kabiri Gasogi United yagitangiye ifite gahunda yo gushaka igitego cyo kwishyura nuko ku munota wa 25 Christian Theodor Malimpangu azamukana umupira arekuye ishoti umupira uca ku ruhande.

Abakinnyi nka Ndikumana Danny, Mugisha Joseph Rama, Udahemuka Jean de Dieu Muderi Akbar bakomeje kwataka ikipe ya Etincelles FC ariko ba myugariro bayo bakomeza kurinda izamu ryabo.

Akakinnyi ba Gasogi United bagumye gutesha umutwe aba Etincelles nuko ku munota wa 78 kapiteni wa Etincelles FC, Ismaila Molo akora amakosa yatumye yerekwa ikarita ya kabiri y'umuhondo ahabwa ikarita itukura. 

Iminota 90 isanzwe yarangiye Gasogi United inaniwe gutsinda igitego cyo kwishyura nuko umusifuzi yongeraho iminota 8 y'inyongera. Iminota umunani nayo nta gitego cyabonetse nuko Etincelles FC ibona amanota atatu ityo. 

Gutsinda uyu mukino byatumye Etincelles FC igira amanota arindwi naho Gasogi United iguma ku manota 11.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

">


VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND