Kigali

Ruben Amorim yifuza gutangira akazi muri Manchester United umwaka w'imikino urangiye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/11/2024 13:03
0


Ruben Amorim afite gahunda yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro muri Manchester United ku itariki ya 11 Ugushyingo 2024. Gusa yifuza ko umwaka w'imikino warangira neza akazatangira inshingano ze ku buryo bwuzuye, kugira ngo abanze ahure n'abakinnyi mu myitozo kandi amenyere uburyo ikipe ikinamo neza.



Nyuma yo gushyirwaho nk’umutoza mushya wa Manchester United ku itariki ya 01 Ugushingo 2024, Ruben Amorim arifuza gutangira inshingano ze mu buryo bwuzuye uyu mwaka w’imikino ushojwe, kugira ngo yinjire mu ikipe imaze kubona umwanya wo kugerageza amayeri mashya no guhura n’abakinnyi neza. 

Amorim, uje asimbura Erik ten Hag, atekereza ko gutangira akazi mu mwaka mushya byamuha umwanya uhagije wo kugenzura abakinnyi, gushyiraho amayeri mashya no kuzamura imbaraga mu buryo bushya kandi burambye ku ikipe imaze igihe ititwara neza.

Manchester United imaze igihe ititwara neza, aho yirukanye Erik ten Hag kubera umusaruro muke. Gushyiraho Ruben Amorim nk’umutoza mukuru mushya biratanga icyizere ko iyi kipe yazasubirana icyubahiro yahoranye mu myaka yabanje.

Amorim yagaragaje impano ikomeye yo gukora ivugurura mu makipe adahagaze neza nka Sporting Lisbon, aho yagaragaje ubuhanga mu kongera imbaraga, gutegura abakinnyi no guhindura isura y’ikipe mu buryo burambye ikaba ikipe ihangamura andi makipe. 

Ni muri urwo rwego uyu mugabo ashaka gutangira inshingano ze umwaka urangira kugira ngo yizere ko yahuye n'abakinnyi neza kandi afite igihe cyo kubatoza ahereye ku busa akabacengezamo ibitekerezo by’imikinire ye, ibi bikaba bituma adashaka gutangira atoza ikipe hagati mu mwaka w’imikino.

Amorim aratekereza ko gutangira imirimo ahereye ku mwaka mushya byaha Manchester United amahirwe yo guhuza abakinnyi neza, bakamenya amayeri ye n'imikorere ye. 

Avuga ko ibi bizafasha ikipe gutangira umwaka ifite icyerekezo gishya, kikayifasha kugera ku musaruro mwiza itabonye kuva yatandukana na Sir Alex Ferguson.

Ruben Amorim yagizwe umutoza mushya wa Manchester United kuri uyu wa Gatanu itariki ya 01 Ugushyingo

Ruben Amorim arashaka gutangira imirimo ye uyu mwaka w'imikino urangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND