Umuhanzi Icyashaka Davis wamamaye nka Davis D yumvikanishije ko iyo atekereje ku gihe kiri imbere ari na ho hari ubuzima bw'urugo rwe, kenshi atekereza ku mukobwa bazarushinga akumva asheshe urumeza.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Dede' ari kwitegura gukorera igitaramo cye muri Camp Kigali cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Ni igitaramo kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024, kandi yagitumiyemo abahanzi abanyuranye barangajwe imbere na Nasty C wo muri Afurika y'Epfo.
Yabwiye InyaRwanda ko zari inzozi ze kuzana Nasty C i Kigali ariko "hari n'abandi benshi numva nzabazanira." Ati "Ni ukudacika intege, kuko iyo ukomeje ntucike intege ugera ku bikorwa nyine bingana gutya. Ugera ku bikorwa biguhuza n'abandi bahanzi bakomeye nkaba."
Davis D yavuze ko mu rugendo rwe yaranzwe no kwihaganira ingorane yahuye nazo, ariko kandi yashyize mbere gukora ibikorwa bye byiza by'umuziki, kandi yabonye umusaruro.
Avuga ko imyaka 10 ishize yaranzwe n'ibyiza n'ibibi kandi bizagaragara muri iki gitaramo. Avuga ko mu gihe asoje imyaka 10 ari mu muziki, indi myaka 10 iri imbere yumva azaba yarashinze urugo.
Kuko mu myaka itambutse yagiye agira abakunzi ariko ntibavuyemo uwo kurushinga. Ati "Iyo myaka 10 ishize nta muryango (nk'umugabo n'umugore), ariko indi myaka 10 iri imbere nanjye ndifuza kuba naba muri bamwe bafite umuryango, kuko nicyo n'abandi bose baharanira."
Uyu muhanzi yavuze ko ataramenya igihe cyo gushingira urugo, kuko ari ibintu bisaba kujyamo ubyitondeye kandi mubyishimiye mwembi. Ati "Niba mbigiyemo undi ariwe uri kubinsunikamo cyane urumva ntabwo nzaba mbishinzemo imizi... "
Yavuze ko ashingiye ku byo gushinga urugo nta gihe bigira, ahubwo guhura n'umuntu mugahuza umugambi mu gutangira ubuzima bushya ni byo biganisha ku rugo.
Davis D yavuze ko amaherezo y'inzira ari mu nzu mu gusobanura ko igihe kizagera akarushinga n'umukobwa uko byagenda kose. Ati "Uwo muntu buriya agera igihe akaboneka. Uwo muntu buri wese aramugira."
Avuga ariko ko "uwo muntu iyo mutekereje numva ngize ubwoba." Avuga ko asubiza inyuma intekerezo agatekereza kuri uyu mukobwa bazarushinga, akibaza uko azaba asa, imiterere ye, imyitwarire ye, icyo azaba yitwaje n'ibindi. Ati "Iyo ntekereje umuntu tuzabana numva nsheshe urumeza."
Davis D yavuze ko bitewe n'akazi ke ka buri munsi, umukobwa bazarushinga akwiye kwitegura kumufasha cyane gushyira mu bikorwa akazi ke ka buri munsi ku muziki kagizwemo no kurara amajoro.
Mu
gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, Davis D yatumiye
abahanzi banyuranye
Davis D yavuze ko gutumira Nasty C gutaramira i Kigali byari mu nzozi ze
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAVIS D MU GIHE YITEGURA IGITARAMO CYE
TANGA IGITECYEREZO