Kigali

Victor Rukotana, Chrisy Neat na Ruti Joel mu bazataramira abazitabira 'Unveil Africa Fest'

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/11/2024 10:58
0


Urutonde rw’abazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Unveil Africa Fest mu Ukuboza 2024 rukomeje gukura, aho kugeza ubu abarimo Victor Rukotana na Chrisy Neat biyongereye ku itorero Intayoberana ryaherukaga gutangazwa ko rizatanga ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo ngarukamwaka kizabera Camp Kigali.



Iminsi ikomeje kugenda ivaho umwe ngo abakunzi ba gakondo batarame bitinde mu gitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abahanzi mu ngeri zitandukanye guhera ku itorero riri mu matorero akomeye mu Rwanda, Intayoberana.

Abazitabira igitaramo cya Unveil Africa Fest bakaba bakomeje kongerwa impamvu zitabarika zo kutabura muri iki gitaramo binyuze mu bahanzi n’udushya dutandukanye tugenda dutangazwa ko tuzaranga Unveil Africa Fest.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo byamenyekanye ko umuhanzi Ruti Joel umwe mu bari kugaragaza uburyohe bw'umuziki gakondo, yatangajwe ko azataramira mu gitaramo Unveil Africa Fest ku wa 07 Ukuboza 2024.

Ruti Joel ni umwe mu nazengurutse Igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ariko ntabwo byigeze bibera mu mujyi wa Kigali bivuze ko benshi mu batuye i Kigali bafite amatsiko yo kumubona ahamiriza zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Olala, Musomandera,...

Mu bandi batangajwe ko bazataramira muri iki gitaramo, barimo Victor Rukotana uri mu bahanzi b’imbere muri gakondo nyarwanda kandi bakiri bato mu myaka ariko bamaze gushinga imizi no kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda.

Hakaza kandi Chrisy Neat uri mu bari n’abategarugori bacye bakora umwuga wo gutunganya indirimbo (Production) kuri ubu akorera mu Ibisumizi. Ni ibintu ahuza neza kandi no kuririmba aho agenda atumirwa mu birori, inama n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda kandi akahanyurana umucyo.

Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu gucuranga ingoma ndundi, naryo ryamaze kwemezwa ko rizatanga umunezero n’ibyishimo binyuze mu mpano yabo y'ubukaraza.

Umukirigita nanga Siboyintore akaba kandi umuhanga mu mbyino gakondo, amaze igihe ari umutoza w’amatorero atandukanye unafite n’ubumenyi bwihariye mu birebana n’umuco. Uyu munyempano na we ni mu bazataramira bigatinda mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024.

Akarusho n'agashya, ni uko aba bahanzi kandi bose bazaseruka muri iki gitaramo, bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ babifashijwemo na Siblings Band, itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Clarisse Uwase uyobora Unveil Africa itegura Unveil Africa Fest n’Umuyobozi Wungirije Moisie Uwiragiye, bose bahurije ku kuba bifuza kugaragaza ubudasa mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi.



Ruti Joel yemejwe mu bazatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest 


Chris Neat yari amaze iminsi atangajwe ko azatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest 


Victor Rukotana yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND