Rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince umaze amezi arenga ane mu mvune, yatangiye imyitozo yoroheje avuga ko azagaruka mu kibuga mu kwa Mbere cyangwa mu kwa Kabiri.
Rutahizamu wa Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Rudasingwa Prince amaze igihe atagaragara mu kibuga kubera ko yavunikiye mu Karere ka Huye mu mukino wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports.
Rudasingwa Prince aganira na InyaRwanda, yavuze ko
yabazwe ku itariki 3 Nyakanga 2024 ndetse akaba ateganya kuzasubira mu kibuga
muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2025.
Rudasingwa Prince yagize ati: "Nagize imvune mu ivi ya ACL biba
ngombwa ko bambaga barambaze ubu nujuje amezi ane bambaze".
InyaRwanda yabajije Prince uko yiyumva nyuma yo
gutangira imyitozo ayikorera hanze y'ikibuga, ati: "Nari maze igihe ntakora
imyitozo ariko natangiye gukorera imyitozo hanze y'ikibuga gacye gacye ubu ndi
kumva birimo biraza".
Rudasingwa yagaragaje ko imyitozo ayimereye nabi byumwihariko kwiruka imyuma y'ikibuga no gukora Jimu.
Ati "Kugeza ubu ndi
gukora Jimu n'indi imyitozo ifasha umuntu kumenyera gacye gacye no kongera
imbaraga mu maguru. Mu minsi iri imbere nzagenda nongera imyitozo bitewe n'ibyo
abaganga bazambwira.
Rudasingwa Prince yabajijwe igihe akeka ko azagarukira
mu kibuga, avuga ko abaganga bamwijeje ko azagaruka mu kibuga muri Mutarama
2025. Ati "Nkurikije uko abaganga bambwira bavuga ko nzagaruka mu kibuga
mu kwa Mbere cyangwa mukwa Kabiri".
Rudasingwa Prince umaze igihe kinini mu mvune yatangiye imyitozo yoroheje.
TANGA IGITECYEREZO