Ikipe ya Manchester United iherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo Eric Ten Hag iri mu biganiro n’umunya Portugal utoza Sporting Lisbon Ruben Amorim ko ari we wajya kuyibera umutoza mukuru.
Iminsi itatu irashize Manchester United itandukanye na Eric Ten Hag ubu ikaba iri gutozwa na Ruud Van Neistlrooy nk’umutoza w’umusigire mu gihe Man United iri gushaka umutoza mushya.
Kugeza ubu Manchester United yamaze
kumvikana na Sporting Lisbon ko igomba kugura umutoza nk’uko abakinnyi basanzwe
bagurwa, ubwo amakipe yombi akaba yumvikanye ko Man United iza kwishyura
Miliyoni 12 z’amayero kugira ngo yegukane uyu mutoza.
Amakuru ava mu kinyamakurun Telegaraphy
ari guhamya ko mu minsi mike Ruben Amorim aza gutangazwa nk’umutoza mushya wa
Manchester United ndetse umukino wo ku Cyumweru iyi kipe izakinamo na Chelsea uyu
mutoza akazaba ari kuwureba.
Ikinyamakuru The Exress cyo cyavuze ko
n’ubwo 90% Ruben Amorim ariwe uzaba umutoza mushya wa Manchester United, azatangira
kuyitoza nyuma y’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu bityo umutoza w’umusigire Ruud
Van Neistlrooy akaba akomeje gutoza iyi kipe mu gihe Ruben Amorim atarasinya
amasezerano.
Impamvu Ruben Amorim ashobora kujya
muri Manchester United atinzemo gake ikinyamakuru express cyavuze ko ari uburyo
bwo kugira ngo Sporting Lisbon ibe ishakamo umutoza uzamusimbura.
Ruben amorim kuva yagera muri Sporting
Lisbon yo muri Portugal yongeye kuyigira ikipe itwara ibikombe kuko muri iyi
myaka ine amaze kuyiha ibikombe bibiri bya shampiyona ya Portugal. Ubwo yongeraga
kuyihesha ibi bikombe, Sporting Lisbon yari imaze imyaka 17 itazi uko gutwara
igikombe cya shampiyona bisa.
Kuri ubu Ruben Amorim ni we witezweho
kugarura ibyishimo kuri Old Trafford cyane ko Manchester United imaze imyaka 13
nayo itazi uko gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza bisa.
TANGA IGITECYEREZO