Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yongeye gukora mu nganzo, ashyira indirimbo yise ‘Iwabo w’Abasitari’ abara inkuru ishushanya uburyo mu mitima y’abasitari huzuye byinshi, bityo buri wese utekereza kuhagana akwiye kwitonda.
Ni indirimbo yagiye hanze mu gihe abasitari muri iki gihe bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aho buri wese abavugaho ijambo ashaka, imitima igakomereka ariko bagahitamo kubika imbere mu mitima; utekereza ko babayeho ubuzima bwiza ariko siko iyo muganira bakubwira ko atari ko bimeze.
Riderman yabwiye InyaRwanda ko ajya guhimba iyi ndirimbo yashingiye cyane ku bintu binyuranye bivugwa mu ruganda rw’imyidagaduro byitsa ku basitari.
Ati “Mu guhimba iyi ndirimbo nagendeye ku byo mbona hanze aha, ngendera ku bitekerezo by’abafana, nkoresha ibyo abanyamakuru batuvugaho. Mu by’ukuri nateranyije ibitekerezo benshi bafite ku ruganda rw’imyidagaduro.”
Yavuze ahimba iyi ndirimbo atari agamije kugaya ahubwo “ni ukugira inama abagana iwabo w’abasitari ngo bamenye ko ibyaho byose atari byiza gusa.”
Muri iyi ndirimbo Riderman yumvikanisha iwabo w'abasitari habamo ishyaka n'ishyari. Kandi ni iwabo wo kumenyekana ku buryo buri wese aba yumva yamugiraho ijambo uko bukeye n'uko bwije.
Ni
we wiririmbiye inkikirizo. Avuga ko hari byinshi nk'abasitari bahitamo guhisha
abafana. Yumvikanisha ko ari iwabo w'intambara z'urudaca, kuko rimwe na rimwe
barashwana mu buryo bukomeye.
Anavuga ko benshi mu basitari bambara imyenda batira. Kandi bahora bambaye amatarata kubera ko amaso ari nk'ay'ingwe.
Riderman avuga ko "Benshi mwifuza kujya iwabo w'abasitari muzi mu marembo ntabwo muzi mu bikari." A
Yitsa no ku gitangazamakuru akavuga ko byinshi mu bibazo itangazamakuru cyangwa se abanyamakuru babaza abasitari 'baba bagamije guteranya'. Riderman anavuga ko isenyuka ry'amatsinda menshi mu muziki rituruka ahanini mu kuba bombi badashyira imbere inzira y'ubwiyunge.
Yumvikanisha ko 'iwabo wo kumenya ni iwabo w'ubukana'. Uyu muraperi wamamaye kuva mu myaka 15 ishize, abwira abafana n'abandi bose bashaka kwinjira iwabo w'abasitari kwitonda 'kuko ntituri shyashya muri shyanga ry'impano'.
Avuga ko benshi bamaze kwandura roho y'indashima. Ati "Aha hantu ni aho gusurwa si aho gutinda." Asoza agira inama abasitari kunga ubumwe no guharanira gusangira ibiri ku meza.
Niyo ndirimbo ya mbere uyu muraperi ashyize hanze nyuma y'uko ahuje imbaraga na Bull Dogg bakora Album bise 'Icyumba cy'amategeko' bamurikiye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.
Riderman yashyize hanze indirimbo ‘Iwabo w’Abasitari’ yitsa cyane kubiba mu mibereho y’ibyamamare
Riderman yavuze ko buri wese akwiye gutekereza kabiri mbere yo kwinjira mu muryango w’abasitari
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'IWABO W'ABASITARI' YA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO