Kigali

Kodama Family yashyize hanze indirimbo nshya 'Tube Umwe'-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/10/2024 14:22
0


Umuhanzi w'Umunyarwanda, Havugimana Jean De La Croix uzwi nka Kodama afatanyije n'umugore we, Mwumvaneza Valentine bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Tube Umwe' ishishikariza Abanyarwanda kuba umwe birinda amacakubiri.



Kodama aganira na InyaRwanda yavuze ko impamvu bahisemo gukora iyi ndirimbo ifite ubu butumwa ari ukubera ko barebye mateka u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubundi bagahitamo gutanga umusanzu we nk'umuhanzi atanga ubutumwa bushishikariza abantu kubana neza birinda amacakubiri.

Ati: "Njyewe narebye amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, cyane muri 1994 nsanga harabayeho ubugome bw’indengakamere aho abantu bishe bagenzi babo mu by'ukuri ntacyo bapfa usibye ivangura rishingiye ku moko.

Njye nk'umuhanzi nasanze nkwiriye gutanga umusanzu wanjye tugashyigikira gahunda nziza igihugu cyacu cyashyizeho y’ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, nkatanga ubutumwa bushishikariza abantu kubana neza birinda amacakubiri kuko bigira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza".

Yavuze ko impamvu iyi ndirimbo barayise Ubumwe ari kubera ko buri Munyarwanda wese agomba kwibonamo mugenzi we maze bagakomeza kwubaka Igihugu cyizira ivangura. Kodama yakomeje avuga ko yizeye ko iyi ndirimbo ye izagira umusanzu ntagereranywa mu kubaka Umuryango Nyarwanda cyane cyane abakiri bato.

Ati: "Iyi ndimbo izagira umusanzu ntagereranywa mu kubaka umuryango Nyarwanda cyane cyane mubakiri bato kubera ko ubutumwa twatanze ni ubw’igihe kirambye. Abakiri bato bazakura bazi neza ko ahashize haranzwe n'amateka mabi ariko ahazaza harangwa n’ubumwe bwabanyarwanda bashyize hamwe barajwe ishinga no gusigasira ibyagezweho.

Urubyiruko byumwihariko rukarangwa no kugira ubuzima bwiza bugaragazwa n’indagagaciro zikwiye kuranga Umuyarwanda, bakirinnda imico mibi, harimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwomanzi".

Uyu muhanzi ubimazemo imyaka 9 avuga ko urugendo rwe rw'umuziki ari ubuzima aho hari benshi bibwira ko bumva ko bakwiye kwiyandarika ariko we yahisemo kuba inyenyeri imurikira rubanda.

Yagize ati "Njyewe urugendo rwanjye mu muziki ni ubuzima, hari benshi bibwira ko kuba umuhanzi bisobanuye kwiyandarika, wabona uteye imbere ugatandukira inganzo yawe ukayivamo ariko njye nasanze kuba umuhanzi ari ukuba inyenyeri ukamurikira rubanda, ugahanga ugamije kwubaka kubera ko igihangano ntigisaza, iyo abenshi babonye public bahita bacika intege.

Kuri njye urugendo rwanjye mu muziki ni ukujya inama tugaharanira ko ubutumwa bwiza bugomba gusakara hose kabone nubwo tuzaba tutakiriho ariko byibuze ukazagira inkuru nziza uzasiga imusozi".

Kodama yavuze ko intego ze mu muziki ari ugukomeza kugira uruhare mu muryango Nyarwanda ndetse anashimira abakunzi be bakomeza kumitera imbaraga.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ' Tube Umwe' mu gihe uku kwezi kw'Ukwakira kwari kwarahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Kugeza ubu Kodama amaze gushyira hanze indirimbo 12 aho iyambere yayishyize hanze muri 2015. Yashyize hanze indirimbo 'Tube Umwe' iri ku rubuga rwe rwa YouTube nyuma yiyo yaherukaga gushyira hanze yise Komera nayo akaba yari kumwe n'umugore we.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND