RURA
Kigali

Nitwe twizize! Zlatan Ibrahimović yagarutse ku gusezererwa kwa AC Milan muri Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/02/2025 9:49
0


AC Milan yasezerewe muri UEFA Champions League nyuma yo kunganya na Feyenoord 1-1 mu mukino wo kwishyura, ariko igasezererwa ku ntsinzi rusange ya 2-1.



Ibi byatumye benshi mu bafana bayo bababara, harimo na Zlatan Ibrahimović, wabwiye itangazamakuru ko Milan ari yo yitesheje amahirwe yo gukomeza.

Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports, Ibrahimović ntiyishimiye uburyo ikipe ye yasezerewemo, yemeza ko Feyenoord itari hejuru ya Milan, ahubwo ari bo ubwabo bishyize mu kibazo.

Zlatan Ibrahimović  yagize ati "Feyenoord ntiyari ikipe idukwiriye; twikuyemo ubwacu. Turababaye. Umusifuzi yafashe icyemezo gikakaye kuri Theo Hernandez, amuha ikarita itukura nta nteguza. Theo si umukinnyi w’ikinamico, ahora akina yitanga 100%,"

Mu gice cya kabiri cy’umukino, myugariro wa Milan, Theo Hernandez, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita asohorwa mu kibuga. Iki cyemezo cyateje impaka cyane kuko iyo karita yayibonye azira gukina nk’uwigusha, ibintu Ibrahimović avuga ko byari uburangare bw’umusifuzi.

Nubwo Milan yari yizeye gukomeza, iyi ntsinzi rusange ya Feyenoord yatumye iyi kipe yo mu Butaliyani isezererwa, isiga abafana bayo bibaza ku bibazo bikomeye ikipe yabo ifite.

Zilatan Ibrahimovic yavuze ko kuba AC Milan yasezerewe na Feynood muri Champions League ariyo yizize 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND