AC Milan yasezerewe muri UEFA Champions League nyuma yo kunganya na Feyenoord 1-1 mu mukino wo kwishyura, ariko igasezererwa ku ntsinzi rusange ya 2-1.
Ibi byatumye benshi mu bafana bayo bababara,
harimo na Zlatan Ibrahimović, wabwiye itangazamakuru ko Milan ari yo yitesheje
amahirwe yo gukomeza.
Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports, Ibrahimović ntiyishimiye uburyo ikipe ye
yasezerewemo, yemeza ko Feyenoord itari hejuru ya Milan, ahubwo ari bo ubwabo
bishyize mu kibazo.
Zlatan
Ibrahimović yagize ati "Feyenoord
ntiyari ikipe idukwiriye; twikuyemo ubwacu. Turababaye. Umusifuzi yafashe
icyemezo gikakaye kuri Theo Hernandez, amuha ikarita itukura nta nteguza. Theo
si umukinnyi w’ikinamico, ahora akina yitanga 100%,"
Mu gice cya kabiri cy’umukino, myugariro wa
Milan, Theo Hernandez, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita asohorwa mu
kibuga. Iki cyemezo cyateje impaka cyane kuko iyo karita yayibonye azira gukina
nk’uwigusha, ibintu Ibrahimović avuga ko byari uburangare bw’umusifuzi.
Nubwo Milan yari yizeye gukomeza, iyi ntsinzi rusange ya Feyenoord yatumye iyi kipe yo mu Butaliyani isezererwa, isiga abafana bayo bibaza ku bibazo bikomeye ikipe yabo ifite.
TANGA IGITECYEREZO