Kigali

Miss Chidimma agiye kwamburwa ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/10/2024 11:36
0


Miss Chidimma Vanessa Adetshina uherutse guca ibintu mu marushanwa y'ubwiza, agiye kwamburwa ubwenegihugu bw'Afurika y'Epfo hamwe n'ibyangombwa byifashishwa mu ngendo, ndetse anagezwe imbere y'inkiko na nyina umubyara.



Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Afurika y'Epfo yatangarije akanama ko mu nteko Ishinga Amategeko ibyo kwambura ubwenegihugu Miss Chidimma Vanessa Adetshina n'impapuro z'urugendo z'iki gihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imiturire n’imibereho y’abaturage b’imbere mu gihugu muri Afurika y’Epfo, Tommy Makhode, yatangarije Umutwe w’Abadepite ko Miss Chidimma na nyina bagiye kwamburwa ubwenegihugu ndetse bagatangira no gukurikiranwa ku cyaha cyo gukoresha ibyangombwa mpimbano.

Makhode yavuze ko bandikiye ibaruwa nyina wa Miss Chidimma bivugwa ko akomoka muri Mozambique, bamusaba kwerekana igihamya cy’uko yabonye ibyangombwa byo gutura muri Afurika y’Epfo, ari nabyo yifashishije ajya kwandikisha Chidimma mu bitabo by’irangamimerere ubwo yavukaga mu 2001.

Yakomeje avuga ko bari bamubwiye ko iki gihamya agomba kugitanga bitarenze ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ariko igihe cyageze atarabibagezaho ndetse na Miss Chidimma ntiyigeze abasha gutanga ibyangombwa bye, ntibatanga impamvu yatuma batamburwa ubwenegihugu.

Makhode yavuze ko ibi byatumye iki kirego bakizamura mu nzego zo hejuru, kuri ubu bakaba bategereje inama ivuye hejuru y’ikigiye gukurikiraho.

Muri Kanama 2024 ubwo habaga amarushanwa yo gushaka Nyampinga wo muri Afurika y’Epfo, nibwo byatangiye gusakuza ko Miss Chidimma adakwiye guhatanira iri kamba kuko byavugwaga ko ari umunyamahanga nyamara we akavuga ko ariho yavukiye.

Izi mpaka zikomeje kubura gica, birangira Miss Chidimma yiyemeje guhita yikura mu irushanwa ku bw’umutekano we n’umuryango we.

Nyuma nibwo yaje guhamagarwa n’abategura irushanwa rya ‘Miss Universe’ muri Nigeria aho Se akomoka, bamusaba ko yaza agahatanira iri kamba ndetse bikaba byararangiye aryegukanye.

Miss Chidimma Vanessa agiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo anagezwe mu nkiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND