Kigali

Twinjirane mu byaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/10/2024 9:19
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 31 Ukwakira ni umunsi wa 305 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 61 uyu mwaka ukagera ku musozo. Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Notburge na Wolfgang.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1941: Hatashywe umusozi ndangamateka wa Mount Rushmore National Memorial. Uyu musozi ubajijeho amabuye agaragaza abakuru b’igihugu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bane. Abo ni George Washington, Thomas Jefferson, Theodore Roosevelt na Abraham Lincoln.

1954: Mu Ntambara ya Algeria yo guharanira ubwigenge, ishyaka rya Front de Libération Nationale ryatangiye kurwanya bikomeye iyubahirizwa ry’amategeko y’u Bufaransa.

1956: U Bwongereza n’u Bufaransa byatangiye kugaba ibitero kuri Misiri bisaba ko hafungurwa ubunigo (Canal) bwa Suez.

1984: Indira Gandhi wari Minisitiri w’Intebe mu Buhinde yivuganywe n’abashinzwe kumurinda babiri bamuhitaniye ahitwa New Delhi; ubu bwicanyi bwakurikiwe n’akaduruvayo kaguyemo abantu bagera hafi ku bihumbi icumi.

1998: Hatangiye ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi muri Irak, bituma icyo gihugu gicana umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1999: Indege ya EgyptAir Flight 990 yari ivuye i New York yerekeza mu Misiri i Cairo, yakoreye impanuka ahitwa Nantucket muri Massachusetts ihitana abantu 217.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1980: Alondra de la Parra wari umunyabugeni yashinze ndetse ayobora itsinda ry’abacuranzi New York Philharmonic Orchestra of the Americas.

1981: Steven Hunter, Umunyamerika wakinaga umukino wa Basketball.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2006: P. W. Botha, umunyapolitiki ukomoka muri Afurika y’Epfo yitabye Imana kuri uyu munsi. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu 1978 kugera mu 1984.

2010: Theodore Sorensen, umunyamategeko wo muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wabaye kandi Umujyanama wa Perezida John F. Kennedy, yitabye Imana ku munsi nk'uyu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND