Kigali

Bruce Melody yashimiye Minisitiri Nduhungirehe ku bwo gushyigikira Album ye nshya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2024 16:34
0


Umuhanzi Bruce Melody abinyujije k'urukuta rwe rwa Twitter yashimiye uruhare Minisitiri Nduhungirehe Olivier kubw'umwanya yafashe akaza kwifatanya n'abakunzi b'uy'umuhanzi mw'imurikwa rya album ye yise Colorful Generation.



Ku wa Gatandatu ushize, mu birori byo kumurika album ye nshya, Bruce Melody yashimiye cyane Minisitiri Oliver Nduhungirehe ku bw’ubufasha yatanze mu gutera inkunga iki gikorwa. Yagize ati: "Murakoze cyane Nyakubahwa Minisitiri Oliver Nduhungirehe k'ukwitabira ibirori byo kumurika album yanjye Colorful Generation ku wa Gatandatu".

Bruce Melody yashimiye Minisitiri Nduhungirehe Olivier kuba yarabaye umwe mu bantu ba mbere babonye album ye, ashimira ko yamenye umuziki we mbere y'uko isohoka ku mugaragaro. Uyu muhanzi yavuze ko kwitabira kw'uy'u muyobozi byari ishema rikomeye kuri we, ndetse ko bitumye yumva ishimwe ridasanzwe.

Ati"Ndabikunze cyane ko hamwe na CD ya Album, mwabaye bamwe mu babonye iyi album mbere y'uko isohoka ku mugaragaro. Byatumye nishimira ko album yanjye iri gufata indi ntera".

Minisitiri Oliver Nduhungirehe yitabiriye ibi birori ku buryo bw'umwihariko, akaba yarahawe CD ya album nk'ikimenyetso cy'uko ari umwe mu bantu ba mbere bazumva indirimbo ziri muri album Colorful Generation.

Ibirori byo kumurika  iyi album  byari bihuriranye n’umwanya wo kwishimira umuziki wa Bruce Melody n’ibikorwa bye mu gihe cyose amaze mu muziki. Byabaye intangiriro y’iminsi mike y’ubukangurambaga bwo kwamamaza iyi album, ikaba iteganyijwe gusohoka ku mugaragaro mu gihe cya vuba.

Ni ibirori byabereye mu ntubako ya Kigali Universe.


Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND