Kigali

Irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga "Mamba Beach Volleyball 2024" ryasojwe mu byishimo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/12/2024 17:40
0


Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 hasojwe ku mugaragaro irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball yo ku mucanga ryiswe Mamba Beach Volleyball Tournament 2024. Urubyiruko rwitabiriye, rwungutse byinshi mu bijyanye n’ubumenyi bwa Volleyball.



Mamba Beach Volleyball 2024 ni irushanwa rihuza abahoze ari ibyamamare mu mukino wa Volleyball n’abakiri bato mu rwego rwo gusangira ubumenyi no gushyigikira iterambere ry’uyu mukino.

Iri rushanwa ryateguwe inkunga na SKOL Brewery Ltd binyuze mu kinyobwa cyayo cya Virunga, ryabaye kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024 ku bibuga bibiri by’umucanga ari byo Mamba Club i Kimihurura na Green Park i Gahanga.

Intego nyamukuru y’irushanwa rimaze imyaka 16 ribera mu Rwanda, yari ugukundisha urubyiruko umukino wa Volleyball, kubigisha imyitwarire myiza mu kibuga no hanze yacyo, ndetse no kubaka icyerekezo cy’ubuzima bw’abakinnyi nyuma yo guhagarika gukina.

Mu rwego rwo gutegura irushanwa, kuva tariki ya 13 Ugushyingo 2024, habaye imikino y’ibanze y’amakipe 13 yo mu cyiciro cy’aba Veterans, aho amakipe abiri muri buri tsinda yabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kane (1/4). 

Ku rundi ruhande, amakipe y’abakiri bato yari agitegereje kwandikwa mu matsinda kugeza ku musozo w’icyumweru cya mbere cy’irushanwa.

Imikino y’amatsinda, kimwe cya kane, na kimwe cya kabiri yabaye ku matariki ya 20-21 Ukuboza 2024 ku bibuga bya Mamba Club na Green Park. Imikino ya nyuma yabereye kuri Mamba Club tariki ya 22 Ukuboza 2024, ihuza abakunzi ba Volleyball mu byishimo n’ibihe byihariye.

Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 14, arimo 10 mu cyiciro cy’abagabo na 4 mu cyiciro cy’abagore, hamwe n’amakipe y’abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball (Veterans). Imikino yose yaranzwe no guhatana gukomeye n’ubunararibonye bwagaragajwe n’abakinnyi bose.

Mu cyiciro cy’abagore Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine batsinze Musabyimana Penelope na Amito Sharon seti 2-1 (21-15, 18-21, 15-12).

Mu cyiciro cya Veterans Muziganyi na Akimana begukanye intsinzi nyuma yo gutsinda Ndayikengurukiye na Bayiringire seti 2-0 (21-10, 21-16).

Mu cyiciro cy’abagabo: Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo batsinze Paul Akan na Kanamugire Prince seti 2-0 (19-21, 19-21).

Umuyobozi wa Mamba Volleyball Club, Christian Shingiro, yashimangiye ko urukundo rwa Volleyball rugomba kuba urufunguzo rwo gusangiza abandi ibyiza by’uyu mukino. Ati: “Volleyball si umukino gusa, ni n’uburyo bwo kubaka imyitwarire myiza no gufasha abandi gutera imbere.”

Kaneza Mireille, umuyobozi wa Mamba Club, yashimiye abitabiriye irushanwa, avuga ko iterambere ry’uyu mukino rigaragaza ko urukundo rwayo rutazigera rugabanuka. Na ho Ngarambe Jean Paul, nyir’ikibuga cya Green Park, yagaragaje ko yishimiye uburyo Volleyball ihuza abantu mu byishimo no mu bufatanye.

Binyuze muri iri rushanwa, urubyiruko rwungutse byinshi mu bijyanye n’ubumenyi bwa Volleyball, kwiga ku bunararibonye, no gutegura ubuzima bwabo mu buryo burambye. Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yahaye amahirwe abato yo kwigira ku bakuze, ibyo bikaba icyitegererezo ku iterambere ry’umukino mu Rwanda.

Mamba Beach Volleyball Tournament si irushanwa risanzwe, ni urubuga rwo kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza h’umukino wa Volleyball mu Rwanda. Abitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko Volleyball ari umukino utari uw’imyidagaduro gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo gusakaza urukundo n’ubumwe mu muryango mugari.

Iri rushanwa ryasize isomo rikomeye mu rugendo rw’iterambere rya Volleyball, ryerekana ko gukundisha umukino bishobora guhindura imibereho myiza y’abawukina n’abawukurikirana. Ku bakunzi ba Volleyball, 2025 izaba indi ntambwe yo gushyigikira uyu mukino mu buryo burambye kuko rizagaruka cyane ryamaze kuba ngarukamwaka.

 

Hasojwe irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND