Kigali

Mr. Jackson wakoranye na Gisa Cy'Inganzo yinjiye muri Gospel nyuma yo kubuzwa amahwemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2024 13:49
0


Muhayimana Jackson wahisemo izina rya Mr Jackson mu rugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, yatangaje ko yahisemo gusezera mu muziki wa 'Secular' akinjira muri 'Gospel' kubera ko ibitekerezo by'abantu banyuranye bamubwiraga agomba gushyira mu bikorwa umuziki uhuye n'imyimerere y'abo mu muryango we.



Uyu musore yakuriye muri 'Sunday School' igihe kinini, ndetse ababyeyi be basengere mu Itorero rya ADEPR byatumye igihe kinini ashaka kubaho mu buzima bwa gikristu, ariko kandi bitewe n'uko yashakaga umuziki ucuruza yahisemo gukora imiziki bisanzwe, uko iminsi yicuma yumva ijwi rimuhamagarira gukorera Imana.

Yabaye umuhanzi w'igihe kinini muri korali yagiye aririmbamo, ariko kandi yandikaga cyane inkikirizo n'ibindi. Mr Jackosn yabwiye InyaRwanda, ko yakoraga umuziki usanzwe 'kubera ko numvaga mbishatse' ariko bitewe n'ibicantege by'abantu byatumye atekereza guhindura umuvuno.

Ati "Nararirimbaga bamwe bakambwira bati ese ko twumva injyana n'ubundi uririmba bimeze nk'aho ukora 'Gospel' wazagerageje ugakora 'Gospel'. Numvaga bitanyoroheye ariko nkumva mbikunze n'ubwo ntashakaga kubyumva nkajya mbica ku ruhande, ariko bujya icyo uzaba muragendana."

Yavuze ko ijoro ryagize inzozi zatumye muri we atekereza gufata icyemezo cyo kwinjira muri Gospel ariko kandi yari amaze igihe kinini ajya gusenga. Asobanura ko ubuzima yanyuragamo kiriya gihe ahanini binaturutse mu kuba yararezwe n'ababyeyi Gikirisitu 'bwatumye mfata icyemezo'. 

Ati "Ni ababyeyi badutoje umurimo w'Imana n'ubwo nari naratandukiriye ariko nagaruka mu murongo amahirwe aracyahari. Ni uko rero nicaye mbitekerezaho ndavuga nti ngiye muri Gospel. Nsigiye muri 'Gospel' gushaka amafaranga, ahubwo ngomba kubaha ubutumwa bwiza 'mbucishije mu ndiribo'. 

Uyu musore yashyize hanze indirimbo 'Amashimwe' yabaye iya mbere imwinjije muri Gospel. Yari asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo nka 'Karabo' yakoranye na Gisa cy'Inganzo n'izindi. 

Ati "Byose narabiretse nje gukorera Imana mbicishije mu ndirimbo zanjye ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza."    

Ashingiye ku bitekerezo yakiriye ku ndirimbo ya mbere, ahamya ko 'nari naratandukiriye gukora 'Secullar' kuko 'Gospel' ari bwo buzima bwanjye nshingiye ku byo nabonye'. 

Mr. Jackson yavuze ko igihe yakoraga umuziki wa 'Secular' hari abagiye bamubwira ko kugirango azamenyekane mu Rwanda no mu bindi bihugu 'binsaba kunywa ibiyobyabwenge'. 

Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko avuga ko yagiye agendera kure inyigisho mbi yumvanaga bagenzi be, kuko yakuze yumva ashaka gukora umuziki, kandi adateze gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo yisanishe na bagenzi be.

Yavuze ko uyu munsi iyo yicaye abona ko yakoraga 'secular' ahatiriza 'kuko nasanze nta cyiza cyabyo, mfata icyemezo cyo kubireka, ngaruka mu murongo w'aho nakuriye'. 

Mr Jackson avuka mu muryango w'abana barindwi, ni uwa Kabiri (Ubuheta). Yakuriye mu muryango w'Aabakristu, ndetse asengera mu Itorero ADEPR bituma inganzo ye yubakira cyane ku ijambo ry'Imana.

Mr. Jackosn yatangaje ko yahisemo kwinjira muri Gospel kubera ko nta mahoro yaboneye muri ‘Secular’
Jackson yavuze ko hari abamugiraga inama yo kunywa ibiyobyabwenge kugirango azabashe kumenyekana 

Jackson yavuze ko kenshi abantu bamugiraga inama yo gukora Gospel kuko ari umwana wo mu muryango ukijijwe 

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMASHIMWE’ YA MR JACKSON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND