RFL
Kigali

Justin yahishuye uko ibikorwa by’amatora byamubereye imvano y’igihangano ‘Turi Intare’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2024 19:26
0


Umuhanzi Nsengimana Justin wo mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wamenyekanye nka Justin w’i Kingogo uzwi cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Turi Intare".



Yasobanuye ko yageze ku kwandika iyi ndirimbo biturutse ku nganzo yashibutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Justin yagize ati “Iyi nganzo yashibutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika, ryakunzwe n’abakiri bato kuko ribatera imbaraga zo gukomeza gukotana. Nifuje gukora iyi ndirimbo kugirano mpore mbibutsa igihango twagiranye nawe.”

Arakomeza ati “Ndifuza ko Abanyarwanda bakomeza kuryoherwa n’intsinzi y’Umukuru w’Igihugu twibukiranye mu bidasanzwe byaranze kwiyamamaza kwe, nkifuza ko iyi ndirimbo yazakoreshwa no mu bihe biri imbere, kuko ivuga ibigwi bya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.” 

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo “Tukuri inyuma Paul Kagame” yumvikanisha bimwe mu byo Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ko Abanyarwanda biteguye kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2024.

Yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bishimira imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ati “Usanga abaturage benshi nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n'inyikirizo ni imwe bati ‘tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n'icyerekezo cy'iterambere mwaduhaye.”

“2024 ni 100% kubera ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n'ibyikubye. Kuri mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.”

Uyu mugabo avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu n’abatuye hanze y’u Rwanda. 

Yanashingiye ku bitekerezo asangiye n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu intsinda bashinze bise ‘Muze turwubake’.


Justin yasohoye indirimbo ye nshya yise "Turi Intare" yahimbye kubera ijambo ryavuzwe na Perezida Paul Kagame


Justin yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri wese uruhare mu guharanira kubaka u Rwanda


Justin ni umwe mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TURI INTARE’ YA JUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND