Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu bitaramo bye yise 'Baba Experience' mu rwego rwo kwegera abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.
Ku wa 30 Werurwe 2024, nibwo yakoze
igitaramo cya mbere cya 'Baba Experience' cyabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n'abandi abahanzi cyane
cyane abamushyigikiye cyane mu myaka 10 ishize ari mu muziki.
Yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo
kwagura ibi bitaramo yahisemo kujya kubikorera muri Amerika mu Mujyi ya
Arizona, Kentucky ndetse na Michigan. Ni ibitaramo avuga ko bizaba mu Ukuboza
2024, kandi ashobora kuzabihuriramo n'abandi bahanzi bahabarizwa.
Platini ati "Ndifuza kuzakora
igitaramo cyiza gitanga ishusho y'ibyabaye hano mu Rwanda muri Werurwe 2024,
ubwo nakoraga igitaramo nk'iki. Navuga ko nabiteguye mu rwego rwo kwegera
abakunzi banjye b'umuziki, ariko kandi hari indi mijyi izatangazwa mu gihe kiri
imbere."
Platini avuga ko yahisemo gukora ibi
bitaramo ‘Baba Experience’ mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu
muziki nk’umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 15 amaze mu muziki
yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya
Dream Boys ryaje gusenyuka.
Ati “Ni igitaramo maze igihe ndi
gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by’abandi bahanzi,
kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya
uhagije wo gutaramana n’abafana banjye n’abakunzi banjye.”
Platini aherutse gushyira ku isoko Extended
Play (EP) yise ‘Baba’ iriho indirimbo 'Slay Mama', 'Toroma', 'Mbega Byiza', 'Selfie'
yakoranye na Remmy Adan.
Asobanura ko indirimbo ye 'Slay Mama' yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n'abandi bakoze uko bashoboye 'kugirango ubuzima bubashe gukunda'. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko.
Indirimbo ye 'Toroma' yayikoranye na
Eddy Kenzo. Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya
Dream Boys. Iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz.
Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa
'Mbega Byiza'. Ayisobanura nk'indirimbo y'urukundo kandi nziza, yatuye
abakundana n'abandi bakizera ko 'urukundo ruriho'. Yakozwe na Element
inononsorwa na Bob Pro.
Indirimbo ya kane yitwa 'Selfie'
yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d'Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko
akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria.
Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye
muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na
Producer Ayo Rash na Bob.
Imyaka itatu ishize ari mu muziki
yaranzwe n'ibikorwa by'umuziki bifatika birimo n'indirimbo ziryoshye yagiye
ashyira hanze zirimo nka 'Veronika' yakunzwe mu buryo bukomeye, 'Atansiyo', 'Helena',
'Shumuleta', 'Jojo', ''Ikosa' yakoranye na Big Fizzo n'izindi zinyuranye.
Platini yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bye ‘Baba
Experience’ muri Amerika
Platini yavuze ko yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo
kwegera abakunzi be
TANGA IGITECYEREZO