Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko amaze igihe ari gukora kuri Album ye ya kane izaba iriho indirimbo nka ‘Warandamiye’ yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.
Atangaje ikorwa rya Album ye ya Kane nyuma y’uko muri Gicurasi 2024 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyari kigamije kumurika Album ze ebyiri ‘Nzakingura’ ndetse na ‘Nyigisha’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Prosper Nkomezi yavuze ko
iyi ndirimbo ‘Warandamiye’ yasohotse mu gihe amaze igihe ari gukora kuri Album
ye ya kane. Ati “Album yo maze igihe ndi kuyitegura, kandi hari n’izindi
zizagenda zisohoka mbere y’uko ijya hanze mu buryo bwose.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Nzayivuga',
'Singitinya' n'izindi yavuze ko ateganya gushyira indirimbo umunani kuri iyi
Album ye ya kane. Ati “Ntabwo zizarenga indirimbo umunani.”
Yavuze ko kubera ubufatanye afitanye n’abandi bahanzi,
kuri Album hariho indirimbo yakoranye n’undi muhanzi. Ati “Hari izo tukiri
gufatira amajwi, ntabwo ndibumuvuge ariko arahari, muzabona indirimbo
yasohotse, ariko ubundi bidahindutse indirimbo izakurikiraho izaba ari iye.
Ndaba imiziki myinshi cyane.”
Prosper Nkomezi yavuze ko Album eshatu amaze gushyira
hanze zamuhaye umusaruro mu ivugabutumwa bituma ahora ashyize imbere gukora
ibihangano byiza.
Ati “Utabonye ubuhamya bw’abo bantu ntabwo wakomeza, n’ubu
turacyabona byinshi. Hari abantu bakizwa indwara, hari abantu baduha ubuhamya butuma
tugira imbaraga nyinshi.”
“Ni ikintu gikomeye. Kubera ko indirimbo igera ahantu utazi ko wageze byahindutse ubuzima bwa benshi, birimo n’abanyamahanga batumvaga ikinyarwanda, ugasanga baratwandikira badusaba ibisobanuro by’indirimbo.”
Prosper Nkomezi yavuze ko mu ndirimbo ‘Warandamiye’ ‘navugaga
ku rukundo n’imbabazi by’Imana’. Yavuze ko Imana yakuye abantu kure kuko ‘hari
ahantu ugera ukumva ubuzima bw’umwuka burimo burapfa, ufite ubwoba bw’ubugingo
ariko imbabazi z’Imana zikagusanganira, tukakubwira ngo mwana wanjye Baho’.
Ati “Icyo nashakaga kuvuga ni nko kurokoka.
Yarandamiye mbona ubugingo bushya. Nta yindi Mana nziringira atari yo yahinduye
amateka, y’amateka mabi, ndi muri rwa rwobo, irandamira impa ubugingo bushya.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko mu ikorwa ry’ibihangano bye
ntabwo ashyiraho igitutu ahubwo ‘ntegereza icyo Imana imbwira, icyo nkwiye guha
abantu noneho nkabyitondera, nabona bigiye ku murongo nkabona kubiha abantu.’
Prosper Nkomezi yatangaje ko ari gukora kuri Album ye
ya Kane, ni nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Warandamiye’
Nkomezi yavuze ko kuri Album hariho indirimbo
yakoranyeho n’abandi bahanzi
Nkomezi
yasobanuye ko abanza kumva icyo Imana imubwira mbere y’uko akora ibihangano bye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIIRMBO ‘WARANDAMIYE’ YA PROSPER NKOMEZI
TANGA IGITECYEREZO