RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku biterane bya Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe ategerejwemo i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2024 20:42
0


Nyuma y’ibiterane yakoreye mu bihugu birimo Canada, Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera ibitaramo ku mugabane w’u Burayi mu rugendo rugamije ivugabutumwa ryagutse, no kurushaho gufasha Abakristu gusabana n’Imana.



Nyuma y’ibiterane yakoreye mu bihugu birimo Canada, Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera ibitaramo ku mugabane w’u Burayi mu rugendo rugamije ivugabutumwa ryagutse, no kurushaho gufasha Abakristu gusabana n’Imana.

Ni ibiterane bigiye kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Injira mu gihe cyawe”. Bizatangira ku wa 25-27 Ukwakira 2024. Ibi biterane bizajya bitangira saa munani z’amanywa.   

Bizaba birimo abashyitsi baturutse muri Suede, u Burafansa, Amerika n’ahandi hatandukanye ku Isi yose.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yabwiye InyaRwanda, ko ibi biterane biri mu mujyo w’ivugabutumwa, amazemo iminsi hanze y’u Rwanda ashaka gukora kugira ngo abantu bakomeze kwakira agakiza ndetse no gukira indwara.

Ati “Ni ibiterane biri mu mujyo w’ibyo mazemo iminsi. Si ubwa mbere ngiye mu ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Ikigamijwe ni ukuzamura ubwiza ndetse no kubwiriza abantu bagakizwa abandi bagakira indwara kuko Imana ishobora byose ku bayiringiye.”

Avuga ko nasoze ibi biterane mu Bubiligi azahita agaruka mu Rwanda kuko ashaka gusoza umwaka ari mu gihugu cye cy’ivuko, asoza umwaka yishimira ibyo Imana yakoze.

Prophet Nyirindekwe Erneste ni umuhanuzi w'izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana wabaye muri Sena n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali.

Yongeye kuvugwa kandi muri Kamena uyu mwaka ubwo yabatizaga Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne.


Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe ategerejwemo mu biterane bigiye kubera ku Mugabane w’u Burayi


Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe yaherukaga gukorera ibitaramo muri Canada


Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe yavuze ko agamije gufasha Abakristu gusabana n’Imana- Aha yabatizaga Dj Brianne wamamaye mu myidagaduro 

Nyirindekwe niwe wasezeranyije Senateri Evode n'umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND