Kigali

Perezida Kagame uri muri Samoa yitabiriye inama yayobowe n'Umwami Charles III

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/10/2024 10:49
0


Mbere y'uko umunsi nyirizina w'inama ya CHOGM igera, Perezida Kagame uri muri Samoa yitabiriye Inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga uzwi nka SMI (Sustainable Markets Initiative), uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije.



Ni inama yayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, muri Samoa, ahari kubera Inama Nkuru ya Commonwealth, izwi nka CHOGM2024.

Sustainable Markets Initiative ni gahunda yatangijwe na Charles III mu 2020 ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.

Kuri uyu wa Kane kandi, ni bwo Perezida Kagame uri muri Samoa, yabonanye na Minisitiri w'Intebe wa Antigua and Barbuda Gaston Browne, baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w'ibihugu byombi, banareba inzira nshya z'ubufatanye mu nzego zinyuranye.

I Apia muri Samoa, hari kubera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, yatangiye tariki 21 Ukwakira 2024.

Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ni bwo hazaba umuhango wo gutangizwa iyi nama ku mugaragaro, ari nabwo u Rwanda ruzahererekanya ububasha na Samoa igiye kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.


Perezida Kagame uherereye muri Samoa yitabiriye inama yayobowe n'Umwami Charles III

Ni inama itegurwa n'Umuryango Mpuzamahanga uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND