Kuva kuri uyu wa Gatatu kugera ku wa Kane, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze umwiherero ugamije kongera kwibutsa inshingano abakozi b’uru rwego no kurebera hamwe ingamba zabafasha kunoza inshingano zabo.
Nyuma yo gutanga mu Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 ndetse na gahunda y’umwaka
wa 2024/2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakomereje mu mwiherero ugamije kwibukiranya
inshingano kurebera hamwe uburyo bwo kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi
kugira ngo bazagere ku ntego zabo z’umwaka wa 2024/2025.
Ni umwiherero w’iminsi
ibiri uyobowe n’umuvunyi mukuru, Nirere Madeline ndetse n’abandi bayobozi mu
nzego zitandukanye bazaza gutanga ibiganiro n’ibitekerezo ku buryo bwo kunoza
inshingano.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yavuze ko uru rwego rumaze igihe mu
mavugurura hakaba hari abakozi bashya bongewemo mu rwego rwo gukomeza kunoza
inshingano bityo akaba ari umwanya wo koubahugura ku nshingano zabo ndetse n’abari
basanzwe bakongera kwibutswa inshingano.
Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi
rumaze iminsi mu mavugurura. Uyu munsi tukaba dufite abakozi bashyashya cyane
cyane abakozi bari mu rwego nyiri izina, abashinzwe kurwanya akarenga, abakozi
bashinzwe gukumira no kurwanya ruswa. Abaozi benshi ni bashyashya ariko n’abasanzweho
ni ngombwa ko twongera kwiyibutsa inshingano zacu.”
Umuvunyi mukuru yavuze
kandi ko ibi byose babikora mu rwego rwo guhoza umuturage ku isonga. Ati “Muri
iki gihe cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, nk’uko nyakubahwa Perezida
wa Repuburika aho abivuga, ni uko tugomba guhoza umuturage ku isonga kugira ngo
rya terambere twifuza ribashe kugerwaho.”
Yikije kandi ku bakozi b’Urwego
rw’Umuvunyi avuga ko mbere yo gushyirwaho harebwa ku bintu byinshi bitari
ukwiga gusa ahubwo bakareba n’urwego rw’ubunyangamugayo bwe kuko kwiga gusa
ntabwo bihagije kugera ku rwego rwo kuba warwanya ruswa n’akarengane mu
baturage.
Muri raporo
ngarukamwaka y’umuryango Transparency International, washyize u Rwanda ku
mwanya wa 49 ku rutonde rwo kurwanya ruswa ku Isi. Ku rutonde ruheruka rwo mu 2022,
rwari ku mwanya wa 54. Iri kusanyamakuru
ryakorewe mu bihugu 180 mu mwaka wa 2023.
Umuvunyi Mukuru yahuguye abakozi bashya n'abasanzwe bakora mu rwego rw'Umuvunyi uburyo bwo kunoza inshingano zabo
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Hon Mukama Abbas ari guhugura abandi bakozi haba abashya bagiye gufatanya inshingano zo kurwanya ruswa ndetse n'abakozi basanzwe mu nshingano
TANGA IGITECYEREZO