Kigali

Hari n'abakinnyi bahamagawe badakina - Muhadjiri ku kuba atarahamagawe mu Amavubi ya CHAN

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/10/2024 9:14
0


Hakizimana Muhadjiri yavuze ko impamvu atahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakina na Djibouti mu mikino y'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), atari ukubera ko adahagaze neza bitewe nuko hari n'abakinnyi badakina bahamagawe.



Ku Cyumweru gishize ni bwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Torsten Frank Spittler yashyize hanze abakinnyi azifashisha akina Djibouti mu mikino 2 y'ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'imikino ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Muri aba bakinnyi ntabwo harimo Hakizimana Muhadjiri usanzwe akinira ikipe ya Police FC. Uyu mukinnyi aganira na televiziyo y'igihugu yavuze ko impamvu atahamagawe atari ukubera ko atari adahagaze neza ahubwo byatewe nuko hari n'abadakina bahamagawe.

Yagize ati "Kuba ntarahamagawe mu ikipe y’gihugu ntabwo ari ikibazo cyo kudahagarara neza kuko hari abakinnyi bahamagawe batanakina". Yakomeje avuga ko izo ari gahunda z'umutoza, bikaba nta kibazo bimuteye kuko mu Rwanda hari abakinnyi benshi bazi gukina.

Ati: "Urumva rero ni gahunda z’umutoza nibaza ko njyewe ku giti cyanjye nta kibazo kubera ko mu Rwanda dufite abakinnyi benshi bakinira ikipe y’igihugu rero ntayikiniye nta kibazo, icya mbere nuko batanga umusaruro mwiza tukishima".

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuri ubu iyo Amavubi agiye guhamagara atajya abitekerezaho kuba yahamagarwa bitewe nuko adahuza n'umutoza, gusa avuga ko igihe cyo guhamagarwa kizagera, akaba ari yo mpamvu adakwiye gucika intege.

Ati: "Ntabwo mba mfite amatsiko nta nubwo mbitekerezaho cyane iyo bari buhamagare kubera ko muri gahunda ubungubu ntabwo nkibitekerezaho ariko ntabwo nasezeye imyaka mfite ntabwo ari iyo gusezera. Ndabizi ko igihe cyacu cyo gukina kizagera, kuri ubu umutoza ntabwo duhuza buriya ngomba rero gukora nta gucika intege ndibaza ari ibyo".

Umutoza w'Amavubi yavuze ko Hakizimana Muhadjiri ari umukinnyi mwiza uzi gucenga ariko akaba atajya yumva ibyo amusaba gukina, akaba ariyo mpamvu atajya amuhamagara dore ko usibye n'ikipe ya CHAN, nta n'ubwo aheruka kumuhamagara mu Amavubi makuru.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'Igihugu muri 2016 akaba amaze gukina imikino 35, akaba yaratsinzemo ibitego 7.

Yabanje mu kibuga imikino 18, asimbura inshuro 13. Kuva Torsten Frank Spittler yahabwa gutoza Amavubi, amaze gukina iminota 3 gusa ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Hakim Sahabo ku mukino wa gicuti na Madagascar.


Muhadjiri avuga ko impamvu atahamagawe atari ukubera ko adahagaze neza ahubwo ari amahitamo y'umutoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND