RFL
Kigali

Tyla yahinduriwe ikiciro cyo guhatanamo muri ‘Grammy Awards 2025’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/10/2024 14:30
0


Umuhanzikazi Tyla ugezweho muri iyi minsi wo muri Afrika y'Epfo, wasabye guhatana mu bihembo bya 'Grammy Awards 2025', yamaze kuvanwa mu cyiciro yasabye guhatanamo ashyirwa mu gishya kirimo abahanzi mpuzamahanga bakomeye.



Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko umuhanzi runaka wasabye guhatana mu bihembo bya Grammys ko ahindurirwa icyiciro yasabye. Ahubwo usanga icyo yasabye agishyizwemo cyangwa atujuje ibisabwa ntagishyirwemo.

Umuhanzi Tyla wegukanye igihembo cya Best African Music Performance muri Grammy Awards mu ntangiriro z'uyu mwaka, mu mwaka utaha album ye ya mbere yise "Tyla" izahatana mu cyiciro cya 'Best Vocal Pop Album' nubwo atari cyo cyiciro yari yasabye.

Tyla yari yasabye ko album ye yahatana mu cyiciro cya Best R&B Album, ariko komite y'akanama nkemurampaka yayishyize mu cyiciro cya Best Vocal Pop Album.

Abakandida bemerewe guhatana muri Grammy Awards 2025 bazamenyekana ku wa 8 Ugushyingo, mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba ku wa 2 Gashyantare 2025.

Icyiciro cya 'Best Vocal Pop Album' Tyla yashyizwemo, azagihuriramo n'abahanzi bakomeye nka Sabrina Carpenter, Doja Cat, SZA, Rita Ora, Dua Lipa n'abandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND