RFL
Kigali

Abahanzi bataramiye i Rubavu muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' basuye uruganda rwa Bralirwa - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/10/2024 14:40
0


Kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 19 Ukwakira 2024, abakunzi b’umuziki hirya no hino mu Gihugu bari mu buryohe bw’ibi bitaramo bitegurwa na Sosiyete ya East African Promoters n’abafatanyabikorwa bayo barimo MTN Rwanda na Primus kuri iyi nshuro byazengurutse imijyi umunani.



Mu cyumweru kuwa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, igitaramo cya 'MTN Iwacu Muzika Festival' cyabereye i Rubavu cyabanjirijwe n'uruzinduko rw'abahanzi, basura uruganda rwa Bralirwa. Aba bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza na Chris Easy bihereye ijisho uko ikinyobwa cya Primus cyengwa mu buryo bwiza kandi bugezweho. Primus niyo nzoga ya mbere yengewe mu Rwanda mu buryo bugezweho.

Byumwihariko, Primus iza ku isonga mu gushigikira umuziki Nyarwanda n'imyidagaduro muri rusange.

Uyu munsi, Primus ifite intumbero ya "Primus Iduha Vibe" igamije gushyigikira no gutanga imyidagaduro (vibe) ku Banyarwanda.

Amezi yari agiye gushira ari abiri, abahanzi barindwi bari mu bayoboye umuziki w’u Rwanda, barimo Bruce Melodie, Bwiza, Danny Nanone Kenny Sol, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joël, bazenguruka Igihugu basusurutsa Abanyarwanda mu bitaramo ngarukamwaka bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024.

Muri rusange ibi bitaramo byanyuze i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Abahanzi baririmbaga bakanacuranga umuziki mu buryo bw’umwimerere, ibizwi nka ‘Live’.

Ab’i Musanze ni bo baganuye ibi bitaramo byafunguwe n’umuhanzi Kenny Sol waririmbye abimburiye abandi mu gihe Bruce Melodie ari we wageze ku rubyiniro nyuma y’abandi.

Kuva i Musanze kugera i Rubavu, ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, abaturage babaga ari benshi kandi bose bakahagerera igihe.

Ihere ijisho ku mafoto uko byari byifashe abahanzi basura uruganda rwa Bralirwa:


Abahanzi bakiriwe neza ku ruganda



Abahanzi basobanuriwe imikorere igezweho y'uburyo inzoga ya Primus yengwamo


Amafoto y’urwibutso abahanzi bafatiye ku ruganda:


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND