RFL
Kigali

Niyibizi Suleiman yagizwe umutoza mushya wa Espoir FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/10/2024 22:56
0


Espoir FC iherutse kumanurwa mu kiciro cya gatatu yahaye akazi Niyibizi Suleiman watoje amakipe arimo Amagaju FC, aba umutoza mukuru wa Espoir.



Kuri uyu wa Kabiri itariki 22 Ukwakira 2024 ubuyobozi bw'ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ya Rusizi bwatangaje ko Niyibizi Suleiman wasinye amasezerano y’imyaka ibiri atoza iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya gatatu. 

Niyibizi Suleiman yahawe akazi katoroshye ko kuzamura ikipe akayigarura mu Cyiciro cya Kabiri yahozemo, ubundi  yakigeramo igahangana no kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Niyibizi Suleiman yabonye akazi ko gutoza Espoir nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bikorwa hagati y’impande zombi none  kuri uyu munsi byarangiye abaye umutoza wa Espoir. 

Muri Espoir FC Niyibizi Suleiman azungirizwa na Crispin uvukana na Nshizirungu Hubert  Bébé wanditse amateka mu ikipe y'igihugu y’u Rwanda, mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Ishimwe Ally uzwi nka Mabula.


Niyibizi Suleiman yagizwe umutoza mushya wa espoir FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND