Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye itsinda ryaturutse muri Lesotho riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutabera w’Ubwami bwa Lesotho, Nthomeng Majara, mu ruzinduko ruzamara iminsi itandatu, ashima aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Kuri uyu wa Kabiri,
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye itsinda riturutse muri
Lesotho riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Nthomeng
Majara, baganira ku kurushaho kunoza ubufatanye busanzwe hagati y'ibihugu
byombi.
Minisitiri w’Intebe
wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara yavuze ko iri tsinda rije ari irya kabiri
rikurikiye irindi riherutse kuza mu mezi make ashize aho bagamije kwigira ku
Rwanda bakareba gahunda zitandukanye u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka, no
guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuganda n’Urubuga Irembo
ni zimwe muri gahunda bashimye cyane bashaka kwigira ku Rwanda.
Yagize ati: "Impamvu
nyamakuru y’uru rugendo rwacu ni urugendo shuri, twaje hano kwiga ku bijyanye
na gahunda nyinshi u Rwanda rufite harimo ibijyanye n’imiyoborere myiza,
gukorera mu mucyo, kureba umusaruro w’ibyakozwe, gahunda nk'iriya mugira ya
buri wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi y’Umuganda, Irembo, mbega hari byinshi
bihari byo kwiga.”
Nthomeng Majara akomeza
avuga ko uru rugendo rugamije kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi b’u
Rwanda na Lesotho, dore ko ibihugu byombi ari ibihugu bidakora kunyanja, ashima
aho u Rwanda rugeze mu iterambere n'ubwo rwaciye mu mateka akakaye ariko
rukabasha gutera imbere no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: "U Rwanda
rurimo gutera imbere atari muri Afurika gusa ahubwo ku isi hose kubera
gahunda zarwo nziza kandi bagendeye ku mateka yabo, rero tuje mu rugendo shuri
njye n'itsinda ryanjye tuko turi itsinda rya kabiri rije hano mu Rwanda.
Nakunze isuku iri mu Rwanda, uburyo Abanyarwanda bagira urugwiro."
Biteganyijwe ko bazasura
ibigo bitandukanye bareba uko bikora ndetse bahure n’abayobozi mu nzego
zitandukanye z’igihugu basobanurirwe zimwe muri gahunda u Rwanda
rwashyizeho.
Ni uruzinduko rukurikiye
amasezerano y’imikoranire Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho byasinye
azagira uruhare mu gufasha ibihugu byombi kwagura imikoranire igamije inyungu
ku mpande zombie ku wa 4 Ukwakira 2024.
Ni amasezerano yasinywe
ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yari muri ubwo bwami aho yari
yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe ndetse na 58
bumaze bwigenga.
U Rwanda na Lesotho
bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye
muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, agirira
uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura polisi y’iki
gihugu.
Mu biganiro byahuje
abayobozi bombi, banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye
inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.
TANGA IGITECYEREZO