Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Alpha Rwirangira yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo Richard Nick Ngendahayo yamushyigikiye mu gitaramo yise “Amashimwe Concert” cy’ivugabutumwa yakoreye mu gihugu cya Canada, kandi yamwigiyeho guca bugufi no gukunda Imana mu buryo bwagutse.
Aba bombi ni ubwa mbere bari bahuriye
mu gitaramo nubwo batuye mu gihugu kimwe. Ibi bitaramo Alpha Rwirangira
asanzwe abitegura mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki
kwiyegereza Imana no kubafasha gusoza neza umwaka.
Mu bihe bitandukanye Richard Nick
Ngendahayo yakoze indirimbo zomoye imitima ku buryo hari abagiye bagerageza
kumutumira mu Rwanda ariko bikanga. Byabaye amahirwe adasanzwe kuri Alpha
Rwirangira kuko yemeye kumushyigikira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alpha
yasobanuye Richard Nick Ngendahayo “nk’umuntu ukunda Imana cyane, uciye bugufi,
ugira urukundo rwinshi kandi ugira amahame ye,”
Akomeza ati “Ubundi buri wese
yakameze uko. Gusa, iyo yizereye mu kintu agikora neza akijyamo. Twakora neza
cyane. Ni umugabo w’inyangamugayo. Ni umugabo nakubwira ko akunda Imana cyane
we n’umuryango we.”
Yavuze ko mbere y’uko ahurira ku
rubyiniro na Richard Nick Ngendahayo bagiranye ibihe byiza no kugeza ku munsi w’igitaramo.
Alpha avuga ko Richard Nick ari ‘umuntu udasanzwe kandi ndizera ko tuzagirana n’ibihe
byiza mu gitaramo cyo muri Ottawa kizaba tariki 23 Ugushyingo 2024.”
Ni igitaramo cya Kabiri bazakora
binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo yise “Amahimwe Concert” aho kwinjira ari
ukwishyura amadorali 50. Ati “Ni umuhanga. Mwari muzi ko Richard azi gucuranga
ibicurangisho byose by’umuziki se.”
Yavuze ko Richard yanabigaragaje muri
kiriya gitaramo bahuriyemo. Kuri Alpha Rwirangira “byari umugisha guhura nawe,
nakumuyeho byinshi, iyo uhuye n’umuntu w’umunyabigwi nk’uriya kenshi urumwumva,
uba ushaka kugira ngo umwigeho byinshi, yambereye umugisha mu by’ukuri kandi
yabereye n’umugisha abantu bo muri Edmonton.”
Rwirangira wahagarariye u Rwanda mu
marushanwa ya ‘Tusker Project’, yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha
abatuye Canada guhimbaza Imana.
Ati “Ibi bitaramo ni ngaruka mwaka,
bibaka bigamije gushima Imana. Hari abandi bahanzi bazabana nanjye muri iki
gitaramo cyo kuri iyi nshuro. Gusa tuzabimenyesha abantu mu minsi iri imbere.”
Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu
mwaka harimo no kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze
yagera i Kigali mu 2025. Ati “Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba
cyane.”
Richard Ngendahayo ari imbere mu
bahanzi bakomeye ba ‘Gospel’ babashije gushyira hanze Album igakundwa mu buryo
bukomeye, kugeza ubwo indirimbo ziyigize zigaruriye imitima ya benshi.
Mu bihe bitandukanye, abategura
ibitaramo i Kigali bagiye bagerageza kumutumira ariko bikanga ku munota wa
nyuma. Hari amakuru avuga ko mu mpera z’uyu mwaka, uyu muramyi ubarizwa muri
Amerika ashobora kuzataramira i Kigali.
Umwibuke cyane mu ndirimbo zirimo
nka: “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye
Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha”
n’izindi.
Ngendahayo amaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Ariko impano ye n’ibihangano bye byatangiye gucengera mu bantu kuva mu 2005, aho ibihangano bye byifashishwa cyane n’insengero zinyuranye.
Richard Nick Ngendahayo yabaye umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Richard yafashije
Alpha Rwirangira mu bitaramo bikomeye amaze gukorera muri Canada
Amagana y'abantu yahuriye mu gitaramo cya Alpha Rwirangira na Richard Nick Ngendahayo
Richard yisunze indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye muri iki gitaramo
Alpha yavuze ko Richard yamubereye umugisha, kandi amwigiraho guca bugufi
Abaririmbyi bafashije Alpha na Richard Nick muri iki gitaramo
Alpha yatangaje ko agiye kongera gutaramana na Richard mu bitaramo muri Canada
Alpha yisunze indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye ataramira abakunzi be
Bamwe barabohotse muri iki gitaramo, baryama hasi mu rwego rwo gushimira Imana
TANGA IGITECYEREZO