Umwanditsi, umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best, yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya izaba iriho imwe mu ndirimbo yise “Twivuyange” yahurijemo bagenzi be barimo Bushali, Marina, Afrique ndetse na Uncle Austin.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi ageze ku
mushinga nk’uyu. Kuko mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo yahuriragamo
n’abahanzi batarenze babiri.
Ni imwe mu ndirimbo avuga ko yari
amaze igihe ari gukoraho, ndetse iri mu zizaba zigize Album ye nshya. Yabwiye
InyaRwanda, ko yatangiye gukora ku ndirimbo atekereza ko azazikubira kuri
Extended Play (EP) ye ya mbere, ariko ashingiye ku ngano yazo izavamo Album
azamurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Ati “Ubundi mfite EP ikiri gutegurwa
ariko nasanze naba ntinze cyane igihe nategereza ko byazazira rimwe, kuko
zibaye nyinshi yahindurwa Album. Kuko ubu zimaze kugera muri zirindwi.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko ikorwa ry’indirimbo
“Twivuyange” ryamutunguye, kuko byatangiye atekereza ko ari indirimbo ye
wenyine. Ariko kandi agira igitekerezo cyo kongera gufasha abafana b’umuziki
kumwenyura binyuze mu ndirimbo ihuriyemo abahanzi benshi.
Yavuze ko yagendeye ku bisanzwe
bikorwa na Zizou Al Pacino wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihuriza hamwe
abahanzi nka ‘Bagupfusha ubusa’ n’izindi.
Ati “Ubundi ‘Twivuyange’ yari
indirimbo nari ngiye gusohora njyenyine. Natekereje ko hari indirimbo nyinshi
twagiye tugira zihuriyemo abahanzi benshi zikaryoshya ugasanga umufana wa buri
muhanzi yibonyemo, bituma mfata icyemezo cyo guha abafana bacu ibyishimo kandi
mpitamo kubikora ku ndirimbo nanjye numva koko ko ishobora gufata (gukundwa).”
Mico The Best yasobanuye ko kuba
guhuriza aba bahanzi mu ndirimbo atari ikintu cyoroshye, kandi buri wese
hashingiwe ku gihe cyo kuboneka. Ati “Ni isomo rikomeye cyane ku bijyanye no
guhitamo abahanzi kuko buri wese twamuhisemo bitewe n’impamvu runaka.”
“Ikindi guhuza gahunda ku buryo buri
wese aboneka urabizi ntibiba byoroshye ariko kubera ko nanjye ntari muto muri
uru ruganda rw’umuziki bagerageje kunyumva byihuse. Gusa ntihaburamo utubazo
ariko twabigezeho. Ndashimira abahanzi twakoranye.”
Mico The Best asanzwe ari umuririmbyi
w’umwanditsi w’indirimbo. Mu bihe bitandukanye yarambitse ikiganza ku ndirimbo
z’abandi zakunzwe mu buryo bukomeye.
Uyu mugabo yatangiye urugendo rw’umuziki
mu 2008, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Umuzungu’. Ariko kandi mu
2013 yashyize imbere gutunganyiriza indirimbo z’abahanzi ahereye muri studio ya
Super Level yavuyemo mu 2017. Kuva mu 2019 kugeza n’uyu munsi azwi cyane mu
bihangano binyuranye.
Mico The Best yatangaje ko yatangiye
ikorwa ry’indirimbo ‘Twivuyange’ yumva ari we uzayiririmbamo gusa
Hari aho muri iyi ndirimbo, Marina
aririmba agira ati "Nkunda ukuntu utamvuna, ukamenya ikinyiza"
Ni mu gihe Uncle Austin hari aho aririmba agira ati "Bwira Mama arebe kuri Mobile Money uti umukunzi wanjye yagutayemo"
Afrique we hari aho aririmba agira ati "Nawe ntiwaheze ikimbona,... cyane ko uzi uko mbinoza.."
Bushali niwe muraperi rukumbi Mico yifashishije kuri iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘TWIVUYANGE’ YA MICO THE BEST
TANGA IGITECYEREZO