RFL
Kigali

Inzira yagejeje Mico The Best ku ndirimbo yahurijemo abarimo Uncle Austin na Marina kuri Album ari gutegura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2024 10:23
0


Umwanditsi, umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best, yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya izaba iriho imwe mu ndirimbo yise “Twivuyange” yahurijemo bagenzi be barimo Bushali, Marina, Afrique ndetse na Uncle Austin.



Ni ubwa mbere uyu muhanzi ageze ku mushinga nk’uyu. Kuko mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo yahuriragamo n’abahanzi batarenze babiri.

Ni imwe mu ndirimbo avuga ko yari amaze igihe ari gukoraho, ndetse iri mu zizaba zigize Album ye nshya. Yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye gukora ku ndirimbo atekereza ko azazikubira kuri Extended Play (EP) ye ya mbere, ariko ashingiye ku ngano yazo izavamo Album azamurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki.

Ati “Ubundi mfite EP ikiri gutegurwa ariko nasanze naba ntinze cyane igihe nategereza ko byazazira rimwe, kuko zibaye nyinshi yahindurwa Album. Kuko ubu zimaze kugera muri zirindwi.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko ikorwa ry’indirimbo “Twivuyange” ryamutunguye, kuko byatangiye atekereza ko ari indirimbo ye wenyine. Ariko kandi agira igitekerezo cyo kongera gufasha abafana b’umuziki kumwenyura binyuze mu ndirimbo ihuriyemo abahanzi benshi.

Yavuze ko yagendeye ku bisanzwe bikorwa na Zizou Al Pacino wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihuriza hamwe abahanzi nka ‘Bagupfusha ubusa’ n’izindi.

Ati “Ubundi ‘Twivuyange’ yari indirimbo nari ngiye gusohora njyenyine. Natekereje ko hari indirimbo nyinshi twagiye tugira zihuriyemo abahanzi benshi zikaryoshya ugasanga umufana wa buri muhanzi yibonyemo, bituma mfata icyemezo cyo guha abafana bacu ibyishimo kandi mpitamo kubikora ku ndirimbo nanjye numva koko ko ishobora gufata (gukundwa).”

Mico The Best yasobanuye ko kuba guhuriza aba bahanzi mu ndirimbo atari ikintu cyoroshye, kandi buri wese hashingiwe ku gihe cyo kuboneka. Ati “Ni isomo rikomeye cyane ku bijyanye no guhitamo abahanzi kuko buri wese twamuhisemo bitewe n’impamvu runaka.”

“Ikindi guhuza gahunda ku buryo buri wese aboneka urabizi ntibiba byoroshye ariko kubera ko nanjye ntari muto muri uru ruganda rw’umuziki bagerageje kunyumva byihuse. Gusa ntihaburamo utubazo ariko twabigezeho. Ndashimira abahanzi twakoranye.”

Mico The Best asanzwe ari umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Mu bihe bitandukanye yarambitse ikiganza ku ndirimbo z’abandi zakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2008, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Umuzungu’. Ariko kandi mu 2013 yashyize imbere gutunganyiriza indirimbo z’abahanzi ahereye muri studio ya Super Level yavuyemo mu 2017. Kuva mu 2019 kugeza n’uyu munsi azwi cyane mu bihangano binyuranye.


Mico The Best yatangaje ko yatangiye ikorwa ry’indirimbo ‘Twivuyange’ yumva ari we uzayiririmbamo gusa


Hari aho muri iyi ndirimbo, Marina aririmba agira ati "Nkunda ukuntu utamvuna, ukamenya ikinyiza"

Ni mu gihe Uncle Austin hari aho aririmba agira ati "Bwira Mama arebe kuri Mobile Money uti umukunzi wanjye yagutayemo" 

Afrique we hari aho aririmba agira ati "Nawe ntiwaheze ikimbona,... cyane ko uzi uko mbinoza.."


Bushali niwe muraperi rukumbi Mico yifashishije kuri iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘TWIVUYANGE’ YA MICO THE BEST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND