Umuhanzi akaba na Producer, Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo bye ku Mugabane w’u Burayi ahereye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi aho azataramira Abanyarwanda n'abandi bahatuye ku wa 14 Ukuboza 2024.
Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri
biriya bihugu. Kandi aherutse gutaramira mu Ntara zitandukanye
binyuze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival yahuriyemo n’abandi bahanzi
byatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.
Ni ubwa mbere yari ataramiye muri
tumwe mu turere tw’igihugu, ndetse yagiye yisunga indirimbo ze zakunzwe nka ‘Sekoma’
muri ibi bitaramo.
Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko
urugendo aherutse gukorera mu bihugu by’u Burayi rwari rugamije gutegura ibi
bitaramo no guhura n’abantu bazamufasha.
Ati “Agiye gutangirira mu Bubiligi
tariki 14 Ukuboza 2024, ariko tuzakomereza muri Poland, i Paris mu Bufaransa,
muri Suede n’ahandi hanyuranye.”
Bugingo Bonny [Junior Giti] avuga ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete y’umuziki ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi kugira ngo bazamufashe gutegura ibi bitaramo bya Chriss Eazy.
Iyi Sosiyete niyo yafashishije umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi gutaramira ku nshuro
ya Kabiri mu Bubiligi. Ni nabo bafashije Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo
‘Ndanyuzwe’ gutaramira bwa mbere i Brussels.
Ni nabo bafashije Bruce Melodie
n’abandi bahanzi bamaze gutaramira muri biriya bihugu mu bihe bitandukanye,
ahanini bagamije gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Junior Giti yakoreye urugendo mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage ndetse n’ahandi agamije itegurwa ry’ibitaramo bya Chriss Eazy bwa mbere i Burayi.
Chriss Easy ni umwe mubanzi w'umunyarwanda ukunzwe n'abatari bake mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze ya cyo. Yatangiye muzika nyarwanda akora injyana ya Hip Hop nyuma aza guhindura ajya mu njyana zigezweho aho yamaze kwandika andi mateka.
Ari mu bahanzi b'abanyarwanda banditse amateka aho indirimbo ye "Inana " yarebwe n'abarenze inshuro zirenze Miliyoni ime mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa. Ari no mu myiteguro yo gukorera igitaramo muri Uganda.
Chriss Eazy agiye gutangirira
ibitaramo mu Bubiligi mu gitaramo kizaba ku wa 14 Ukuboza 2024
Ni ubwa mbere Chriss Eazy azaba
ataramiye mu bihugu byo mu Burayi
Chriss Eazy amaze iminsi mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA' YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO