Producer akaba n’umuhanzi Li John yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Shenge’ yakoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly iri mu zigize Album ye nshya yise ‘Hozana’.
Ni Album avuga ko amaze igihe kinini
ari gukoraho. Kandi iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Drama T,
Marina, Jay Polly, Afrique n’abandi.
Lil John yabwiye InyaRwanda ko iyi
ndirimbo yayikoranye na Jay Polly mu 2018, ariko bitewe n’uko ibihe byagiye
bihinduka mu muziki, yahisemo kuyongerera uburyohe mbere y’uko ijya hanze kuri
uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.
Ati “Ni indirimbo twakoze mu 2018
ariko nahisemo kuyisubiramo. Mu 2018 twafashe amajwi indirimbo irarangirira.
Rero bifashe igihe kugirango ijye hanze ahanini bitewe n’uko iri kuri Album
yanjye, kandi nari nasezeranyije abakunzi banjye ko indirimbo igomba kujya
hanze mbere y’uko umwaka urangira.”
Li John yavuze ko iyi ndirimbo
yakabaye yaragiye hanze, ku wa 2 Nzeri 2024 mu rwego rwo kwizihiza imyaka
ibiri ishize Jay Polly yitabye Imana ariko ntibyakunze.
Yavuze ko isohotse mu gihe ari no
kwitegura gushyira hanze Album ye nshya mu Ukuboza 2024, ariko arateganya ko
mbere yaho izasohora indi ndirimbo. Album ye iriho indirimbo 12, kandi
abahanzi benshi bariho ni abo yagiye akorera indirimbo.
Urwibutso rwe kuri Jay Polly!
Li John yavuze ko yinjiye mu muziki
atewe imbaraga na Jay Polly ‘kuko ni umuntu wanteraga imbaraga cyane’. Ati “Niwumva
neza aho yaririmbye, urumva ko atari umuntu wagiraga imikino mu kazi, wagira ngo
mbese ni ibintu yanditse ejo hashize.”
“Jay Polly ni umuntu wanyifurizaga
icyiza. Ni umuntu wifuzaga ko najya mu muziki, niyo mpamvu mba numva mufitiye
nk’ideni, kandi ngomba gukora cyane.”
Yavuze ko bakora iyi ndirimbo Jay
Polly yifuzaga ko ‘twayikora nk’impano ku bagore’ ariko kandi ni indirimbo
igenewe buri wese cyane cyane abari mu rukundo.
Avuga ati “Jay Polly yakundaga abo bashakanye,
aravuga ati reka tuyikore nk’indirimbo ya buri wese. Kuko yashakaga ngo abagore
be bazayumve. Kuko umugore mwiza umuhabwa n’Imana, urumva rero inkuru yose
abantu baza kuyumva.”
Akomeza ati “Ni indirimbo ushobora
gutura umukunzi wawe cyangwa se umugore wawe. Yarambwiye ati reka dukore
indirimbo, umuntu yatura uwo babana, urumva rero kuba yarabivuze uko, kandi
nabonaga akunda abagore be bari babyaranye.”
Li John yavuze ko muri studio afitemo
Album eshanu zigomba gusohoka ze bwite, ariko ko akiri kunononsora buri kimwe
kugirango azafashe igihe cyo kuzishyira hanze.
Li John yatangaje ko ‘Shenge’ yakoranye
na Jay Polly iri mu zigize Album ye nshya
Li John yavuze ko Jay Polly yahoraga
amwifuriza kuzavamo umuhanzi ukomeye na Producer
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘SHENGE’ YA LI JOHN NA JAY POLLY
TANGA IGITECYEREZO