Mu bihe bitandukanye wabonye cyangwa wumvise abantu bishyurwa kugira ngo basebye abandi bisunze imiyoboro y'abo y'imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi harimo n'abandi babikora mu rwego rwo kugira ngo wawundi bavuga nabi azabashake (mu mvugo z'ubu).
Hari abatawe muri yombi
bakurikiranyweho ibi byaha! Bamwe bafungiye i Mageragere, abandi baratashye mu
ngo zabo bakomeza urugendo rw'itangazamakuru, abandi bakomeza guhahira ku mbuga
nkoranyambaga.
Ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2024,
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye
InyaRwanda ko bataye muri yombi Nsengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta
akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: Gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu
myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga
nkoranyambaga.
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu
wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Murangira yavuze ko mu byaha bakurikiranyeho
Fatakumavuta hiyongereho icyo gukoresha urumogi.
Ariko kandi yasobanuye ko mbere y'uko
bamufata baramwihanangirije mu bihe bitandukanye, bamwereka inzira nziza yo
gukoramo akazi ke.
Yavuze ko bitumvikana ukuntu mu minsi
ishize Fatakumavuta yagaragaye mu mashusho ari mu kiganiro na Djihad
ashimangira ko atazigera yitaba RIB uko byagenda kose.
Dr.Murangira yavuze ko "iperereza
ryamukozweho ryasanze akoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi ku kigero cya 298, ni
mu gihe mu busanzwe igipimo ari hagati ya 0 na 20…Rero biragaragara ko biriya
yavugaga byaturukaga kuri ibi ngibi, hari ibyamukoreshaga koko."
Yavuze ko mu bihe bitandukanye hari
abo bagiye batumira barabihanangiriza, ndetse bemera kwisubiraho, ku buryo
bashimira RIB ko yabafashije guhinduka.
Umurongo nyirantarengwa waciwe!
Dr.Murangira yavuze ko igihe kigeze
kugira ngo RIB ikomeze gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Yavuze ko bigishije
mu bihe bitandukanye bityo "uwinangiye ubwo ng'ubwo amategeko arakora akazi
kayo."
Yavuze ko "n'undi wese ukora nka
Fatakumavuta ndabivuga nciyeho akarongo ntabwo tuzamwihanganira." Akomeza
ati "Aya mafuti ari muri 'Showbiz' acike."
Dr.Murangira yavuze ko 'Showbiz' atari
ikirwa ku buryo RIB itakurikirana ibiberamo. Ariko kandi batangazwa n'uburyo
umunyamakuru ukorera Radio cyangwa Televiziyo iyo agiye kuri shene ye ya
Youtube ahinduka undi muntu akavuga ibintu atavugira kuri Radio cyangwa se
igitangazamakuru akorera.
Yabwiye abafite shene za Youtube ko "Umuntu
uzongera kwakira (mu kiganiro) umuntu wibasira undi uri umufatanyacyaha,
muzajya mujyana."
Yavuze ko atari ubwa mbere uru rwego
rutanze ubutumwa nk'ubu- bibaza impamvu abantu badacika kuri iyi ngeso ku buryo
bakora ibikorwa bibabyarira inyungu.
Murangira yavuze ko bamaze kubona ko
mu muziki "harimo gukoreshwa imvugo zishobora gukurura amacakubiri, aho
abantu biremamo uduce, bamwe bagurira abandi abitwa ba 'social media
influencer' ngo bagende basenye abandi, ngo harimo ibintu byo kuzimya abandi,
ibyo bintu bicike."
Yavuze ko RIB itazigera yemera ko
'Showbiz inyuramo abantu bashaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda, bashaka
gukururamo amatiku, amacakubiri, udukundi"
Akomeza avuga ko "Murabizi ko
ubumwe bw'Abanyarwanda ariyo nkingi u Rwanda rwubakiyeho umuryango uzashaka
gucamo wose..."
Murangira yavuze ko hari abagerageje
kwitwikira umutaka w'itangazamakuru bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, none
bisanze muri gereza ya Mageragere.
Yabwiye abakoresha Youtube n'indi
miyoboro kwitonda cyane mu bantu bakira mu kiganiro, kuko bakwiye gushungura
ntibahe umwanya abantu basebya abandi.
Byagenda gute hagize uwihorera?
Dr.Murangira yavuze ko nta muntu ukwiye
kwihorera igihe yandagajwe ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo akwiye kwegera inzego
zikamurenganura, kandi zigomba guhana ibyo byaha. Ati "Uzihorera, azahanwa
nk'uwihoreye."
Yavuze ko hari ibyaha byo kuregera mu nkiko za gisivile, ariko hari n'ibyaha bijya muri RIB. Murangira yavuze ko igihe cyo ukangishije gusebanya, kwakira ruswa, kubuza amahwemo undi wifashishije imbuga nkoranyambaga 'byose ni akazi ka RIB'.
Dr.Murangira yavuze ko kuba ufite
ikarita y'itangazamakuru ntibiguha ubudahangarwa bwo kubaka utakurikiranwa na
RIB- Ni nako bimeze ku muntu ufite imbuga nkoranyambaga yigengaho. Yavuze ko
imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa mu buryo bumwungukira, no mu
kwishimisha.
Dr. Murangi yavuze ko mu byo
bakurikiranyeho Fatakumavuta hiyongereye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge
TANGA IGITECYEREZO