RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Kumva indirimbo za Justin Bieber bibishya amafunguro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/10/2024 11:15
0


Uko ibihe bisimburana hagenda hagaragara ubushakashatsi bwinshi harimo n'ubutangaje, ku buryo ubwumvise agira ngo ni ibinyoma. Ubushakashatsi bushya busa n'ubusekeje kandi butangaje bwagaragaje ko ari bibi kumva indirimbo za Justin Bieber uri kurya kuko bibishya amafunguro.



Benshi bibwira ko burya kuryoherwa n’ifunguro biterwa gusa n’uburyohe bwumvikana ku rurimi, uko ifunguro rigaragara cyangwa se ku mpumuro rifite, ariko bumwe mu bushakashatsi bw’abahanga bwemeza ko n’ibyo umuntu yumva cyane cyane umuziki ngo bishobora gutuma uryoherwa cyangwa ukabihirwa n’ibyo urya.

Ubushakashatsi bwakozwe na Charles Spence, umuhanga mu by’imyitwarire y’abantu(psychologue) wo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yakoreye ku bantu 700, bwagaragaje ko kumva indirimbo z’umuhanzi Justin Bieber bibishya amafunguro mu buryo bukomeye ndetse agira inama abantu kutumva indirimbo z’uyu muhanzi mu gihe bagiye ku meza byumwihariko indirimbo ye yitwa ‘Baby’.

Mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, aba bantu 700 bateguriwe amafunguro yo mu moko atandukanye, arimo ayateguwe gishinwa, amafunguro y’Abahinde, ayo mu Butaliyani, mu Bufaransa n’ahandi ari nako bumva imiziki inyuranye harimo Rock, Pop, Hip hop n’izindi njyana, maze bagatondekanya uburyo byabaryoheye hamwe n’ubwoko bw’imiziki byari bijyanye.

Ubu bushakashatsi bwasize bugaragaje ko injyana ya Rock ijyanye cyane n’amafunguro y’Abahinde, mu gihe Pop ijyana cyane n’amafunguro y’Abashinwa, injyana ya Jazz yo byagaragaye ko ituma urimo kurya amafunguro azwi nka Sushis aryoherwa cyane.

Gusa igitangaje muri ubu bushakashatsi bwa Charles Spence ni uburyo indirimbo z’umuhanzi Justin Bieber zatumye abantu bose bakoreweho ubu bushakashatsi babihirwa n’amafurunguro yose bafataga nk’uko byatangajwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND