RFL
Kigali

Burundi: Umupolisi yakubiswe agirwa intere nyuma yo kurasa umuturage

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/10/2024 10:43
0


Umupolisikazi uzwi ku izina ry’iritazirano rya Mama wa Reta, yakubiswe kugera hafi ku gupfa nyuma y’uko yishe umuntu hanyuma ahamagarira abandi bapolisi bo mu Burundi kwihorera ku baturage bakabica.



Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, abaturage bo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Burundi mu gace ka Gatongati, muri Zone ya Rugari, muri Komini n’Intara ya Muyinga, abaturage bihereranye Umupolisi baramukubita baramwumvisha.

Uyu mupolisikazi wakubiswe iz’akabwana, azwi ku mazina ya "Mama wa Reta"akaba yahowe kurasa umuntu ndetse n’imbunda ye yarayimwiba ubwo yarimo agundagurana n’abo bamukubitaga.

Abaturage babwiye ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ko uwishwe yitwaga Zambolin, uri mu kigero cy’imyaka 40 akaba yakomokaga mu gace ka Gatongati.

Bati “Igihe byabaga, Zambolin yari afite amajerekani abiri ya lisansi ku igare rye. Abapolisi babiri bamutegetse guhagarara ariko yanga kubyubahiriza. Umupolisikazi yahise amurasa atararenga umutaru apfira aho.”

Nyuma y'uko uyu mupolisi arashe uyu mugabo, abandi bagabo babiri bari aho bahise bamugota batangira kumuhondagura hanyuma atabarwa n’abandi bapolisi barashe amasasu menshi mu baturage kubera ko hari hamaze kuba akavuyo.

Undi mupolisi wari uri kumwe na Mama wa Reta, yahise akizwa n’amaguru hanyuma ajya gutabaza abandi bagenzi be aribo baje gutabara Mama wa Reta nawe wari kuhasiga ubuzima iyo adatabarwa mu maguru mashya.

Mu majwi yafashwe agakwirakwizwa mu butumwa bwa WhatsApp, umupolisi yahamagariye bagenzi be kwica abaturage “bashaka kuturimbura”. Ibi byatumye abagabo benshi batarara mu ngo zabo bikanga ko abapolisi baza kwihorera mu gihe cya nijoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND